Abashoye imari muri Jenoside nta kindi bungutse uretse igihombo n’igifungo
Abikorera bo mu Majyepfo barashishikarizwa kwirinda amacakubiri bakimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda birinda kuba bagenza nka bagenzi babo bashoye imari muri Jenoside bagasarura igihombo n’igifungo.
Ubu butumwa babuhawe mu gikorwa cyo kwibuka abari abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye ruherereye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, tariki 23 Gicurasi 2024.
François Rutayisire, umwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo, mu kiganiro yahaye yagejeje kuri bagenzi be yagaragaje ko abari abacuruzi bashoye amafaranga yabo mu bwicanyi, bakaba barasaruye ibihombo no gukurikiranwa.
Yagize ati “Jenoside yashakaga imbaraga nyinshi, amafaranga, ibikoresho, kandi buriya tuvugishije ukuri kiriya gihe nta mafaranga menshi Leta yagiraga nyamara bari bafite igikorwa kinini. Hari hakenewe Ibikoresho byo kwifashisha, gutwara no guhemba Interahamwe.”
Yakomeje agira ati “Abikorera rero benshi cyane ni bo bayatanze. Hari nk’umucuruzi wa hano i Ndora witwaga Kayitani, ba Munyagasheke ujya wumva, ba Kompanyi babaga za Kigembe, mbega uturere twose twabaga dufite abantu bafite amafaranga.”
Uruhare rw’abikorera muri Jenoside rwanagaragajwe na Drocelle Mukakabera wari ufite umugabo wari uhagariye abikorera bo muri Komine Ndora, na we wazize Jenoside.
Yagize ati “Kayitani yari umucuruzi hano i Gisagara. Imodoka ye Toyota Staout itukura yagiye kuzana Abarundi bari mu nkambi i Muganza. Baje bayuzeyemo, kugira ngo bafashe mu kwica abo mu muryango wanjye kuko warimo abantu benshi.”
Yunzemo ati “Hari n’indi modoka ya taxi bavanye kwa Muhizi i Muzenga yazanywe gusahura aho twacururizaga.”
Aha ni na ho François Twagirumukiza ukuriye Ihuriro ry’ubucuruzi muri PSF wari waje kwifatanya n’abikorera bo mu Majyepfo mu gikorwa cyo kwibuka, yahereye agaragaza ko gushora imari mu bwicanyi ntacyo byamariye abari abacuruzi, mu gihe cya Jenoside.
Yagize ati “Navuga ko ibyabaye ku bacuruzi bagize uruhare muri Jenoside byatubereye isomo nk’abacuruzi ndetse n’Abanyarwanda bose. Kuko ababikoze nta nyungu na ntoya babikuyemo uretse igihombo. Bamwe bataye ibyo basahuye, abandi barafungwa, mbese ni ingaruka mbi ziturutse mu gushora imari yabo mu bitari ngombwa.”
Yunzemo ati “Ari abana bumva amateka ndetse n’ababibonye, ndahamya ko uyu munsi n’ubwo hagira ikiba nta wakongera kwishora muri ibyo. Turabakangurira ko aya mateka mabi yababera isomo, ibyo bakora byose bikaba ibyo kwiyubaka n’ibyubaka igihugu ndetse n’amateka meza yacyo.”
Igikorwa cyo kwibuka ku bikorera bo mu Majyepfo cyasojwe no gutanga inka esheshatu zagenewe abakomoka ku miryango y’abikoreraga bo muri Gisagara, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|