Guhinga ‘Udacokoza’ ubutaka, bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere

Protais Habanabakize ushinzwe porogaramu mu Muryango ushinzwe kubungabunga ibidukikije, kuzamura iterambere ry’ubuhinzi ndetse no kurwanya ubukene uhereye ku muturage wo hasi (APEFA) avuga ko guhinga udacokoza ubutaka ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere.

Protais Habanabakize avuga ko guhinga udacokoza ubutaka ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere
Protais Habanabakize avuga ko guhinga udacokoza ubutaka ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere

Agira ati “Abantu benshi bacana inkwi bakuye mu mashyamba, kandi gutema amashyamba bikuraho kuyungurura umwuka wo mu kirere yakoraga, bigatuma ikirere cyangirika, hanyuma bigatera imihindagurikire y’ibihe.”

Akomeza agira ati “Dushishikariza rero abaturage gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa, tukabashishikariza kuvangura imyanda ibora n’itabora, kugira ngo ibitabora bisubizwe mu nganda gukorwamo ibindi bikoresho. Tubashishikariza kandi gukora ubuhinzi budacokoza ubutaka, ibi byose kugira ngo babashe ku rwego rwabo gufasha igihugu muri gahunda kihaye yo kugabanya ibyuka byangiza ikirere.”

Habanabakize asobanura ko ubuhinzi budacokoza ubutaka ari ubukorwa mu buryo umuhinzi adahinga umurima wose, ahubwo agacukura aho agiye gutera urugemwe cyangwa urubuto gusa, ahandi akaharekera uko hari hameze.

Ati “Gucokoza ubutaka ubuhinga bwose bituma ibyakagombye gutunga ubutaka bitabugumamo ahubwo bigatumukira mu kirere. Iyo bigeze mu kirere biracyangiza, tukabona ibihe bidasanzwe, imvura idasanzwe itera imivu yica abantu n’ibindi.”

Naho ku bijyanye no kuvangura imyanda ibora n’itabora, asobanura ko iyo imyanda itabora igeze mu butaka ibuza amazi kubwinjiramo bityo abantu bahinga ntibeze. Ikindi ngo uko iyo myanda itabora igenda icikagurika ibyara ibyuka bijya mu kirere bikacyangiza.

Ubu butumwa bwatanzwe mu mukino w'umupira w'amaguru wahuje abakobwa bo mu Mirenge ya Kigoma na Busasamana
Ubu butumwa bwatanzwe mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje abakobwa bo mu Mirenge ya Kigoma na Busasamana

Ibi yanabibwiye abitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru wahuje abakobwa bo mu Murenge wa Kigoma n’uwa Busasamana, wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’ahitwa mu Gihisi, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, tariki ya 10 Gicurasi 2024.

Ni umukino umwe mu marushanwa yateguwe ku bw’ubukangurambaga bwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere no gukangurira abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo kuzitabira amatora y’abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Abo mu Karere ka Nyanza bumvise ubu butumwa hari abavuga ko bahawe imbabura zirondereza ibicanwa bakaba bazifashisha, ariko ko ibyo gukora ubuhinzi budacokoza ubutaka no kuvangura imyanda ari ubwa mbere bari babyumvise.

Uwitwa Jeannette Mukangenzi yagize ati “N’ubwo buryo bundi bwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere nibatwegera bakatwerekera uko twabyifatamo, tuzabikurikiza.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, na we wari waje kureba uwo mukino yasabye abahawe imbabura za rondereza bose kuzifashisha, n’abatarazibonye bakazegera ubuyobozi kugira ngo na bo bazibone.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, yasabye ko abatarabonye imbabura zirondereza ibicanwa bakwegera ubuyobozi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yasabye ko abatarabonye imbabura zirondereza ibicanwa bakwegera ubuyobozi

Yanibukije abantu bose kwitegura neza amatora kandi bakazayitabira agira ati “Turimo gufasha abaturage kubona indangamuntu, kwikosoza kuri liste y’itora twifashishije ikoranabuhanga no gukemura ibindi bibazo biri mu irangamimerere. Turasaba abaturage bacu kwitegura neza kuko ari ishema ryacu nk’Abanyarwanda kwitorera abayobozi batubereye.”

Tugarutse ku marushanwa ari gutangirwamo ubutumwa bwo kubungabunga ikirere no kuzitabira amatora, yatangiriye ku rwego rw’Utugari two mu Ntara y’Amajyepfo, kuri ubu ageze ku rwego rw’imirenge, kandi azakomereza no ku rwego rw’Uturere, azasozwe ku rw’Intara tariki ya 4 Nyakanga hizihizwa umunsi wo kwibohora.

Mu Turere tw’amayaga ari two Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara hari kurushanwa abagore naho mu turere dusigaye ari two Huye, Muhanga, Nyamagabe na Nyaruguru hari kurushanwa abagabo.

FERWAFA yaboneyeho gusigira Akarere ka Nyanza imipira izajya yifashishwa mu gukina
FERWAFA yaboneyeho gusigira Akarere ka Nyanza imipira izajya yifashishwa mu gukina
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka