Umunyarwenya Sam wo muri Zuby Comedy yatanze kandidatire yo guhagararira Urubyiruko

Umunyarwenya Mucyo Samson wamamaye nka Samu mu itsinda rya Zuby Comedy yatanze kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Umunyarwenya Sam yatanze kandidatire aho yifuza guhagararira urubyiruko mu Nteko
Umunyarwenya Sam yatanze kandidatire aho yifuza guhagararira urubyiruko mu Nteko

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi nibwo Mucyo Samson yageze kuri NEC, azanye i byangombwa bya kandidatire ye nk’Umudepite uzahagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Uyu musore yamenyekanye mu itsinda rya Zuby Comedy we na mugenzi we Seth ndetse bagiye bategura ibitaramo bakitabira n’ibindi bitandukanye byaberaga mu Rwanda no hanze yarwo.

Samson atanze kandidatire yo guhagararira urubyiruko mu gihe hari hashize iminsi abahanzi n’abandi bo mu myidagaduro basaba ko bakwemererwa nabo bakagira ubahagararira byumwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu bihe byatambutse hari abahanzi bagiye bagaragaza ko bifuza rimwe kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu 2017, Niyibikora Safi wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boyz yatangaje icyo gihe ko yari yamaze kunoza umugambi ntakuka ko agomba kuziyamamaza mu bakandida bazahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Safi Madiba yavuze ko kuva akibyiruka ngo yiyumvagamo kuzaba umuntu uvugira abandi gusa amaze kuba umuhanzi ukomeye agenda arushaho kwiyumvamo ubushobozi.

Ati “Nifuza ko mu myaka itanu nzaba ndi umuntu ushobora kubwira abantu ikintu bakacyumva, ibyo rero numva binganisha muri politike. Mfite ibitekerezo bizima nifuza gusangiza Abanyarwanda biciye muri njyewe nk’umuyobozi."

Yakomeje avuga ko yumvaga afite ibitekerezo byiza yifuza gutanga ariko aramutse abivuze ari umuhanzi abantu bakumva ko ari bya bindi by’abahanzi, ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kuba umudepite. Gusa mu matora yabaye mu 2018, ntabwo Safi Madiba yigeze atanga ibyangombwa.

Umunyarwenya Samson wifuza kwinjira muri politiki mu buryo aramutse abigezeho yaba ateye ikirenge mu cy’ibyamamare byo mu Karere nko mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania bahataniye imyanya mu butegetsi ndetse bakayibona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka