IGP Felix Namuhoranye yahuye n’Umugaba Mukuru wa Polisi ya Abu Dhabi

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye n’itsinda ayoboye, basuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu tariki tariki ya 23 Gicurasi 2024.

IGP Felix Namuhoranye n’iri tsinda bari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Amb. John Mirenge. Umugaba Mukuru wa Polisi ya Abu Dhabi, Maj. Gen. Faris Khalaf Al Mazrouei, ni we wabakiriye.

IGP Felix Namuhoranye yahuye n'Umugaba Mukuru wa Polisi ya Abu Dhabi
IGP Felix Namuhoranye yahuye n’Umugaba Mukuru wa Polisi ya Abu Dhabi

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushyiraho ubufatanye buhamye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Abu Dhabi.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Mu mwaka wa 2023 ubucuruzi hagati ya UAE n’u Rwanda, bwari bugeze kuri miliyari 1,1 y’Amadolari (arenga Miliyari 1.413 Frw).

Uretse ubucuruzi, ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira, kwita ku bidukikije, imiturire igezweho yo mu mijyi n’inkengero zayo, ndetse no guha buruse abanyeshuri bavuye mu Rwanda bakajya kwigayo, ku buryo hari n’abarangiza kwiga bakabona akazi keza muri ibyo bihugu.

Abu Dhabi ni Umurwa Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Rwanda rukaba rumaze iminsi rutsura umubano mwiza n’ibihugu byo muri UAE.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda n’iya Dubai zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri, ni bo bashyize umukono kuri ayo masezerano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka