Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko gukoresha neza amafaranga rukorera, rukibuka no kuzigamira imishinga yarwo. Ibi yabitangaije mu mahugurwa y’umunsi umwe yari ahuriwemo n’urubyiruko rugera kuri 250, kuri uyu wa gatandatu tariki 14/06/2014.
Muri iki gihe cy’impeshyi, abakoresha umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto, bavuga ko babangamiwe no kuwugendamo, kuko kubera ko udakoze neza, urimo ivumbi n’imikuku myinshi. Ibi kandi bibangamiye n’abawuturiye kuko ivumbi ribasanga mu nzu rikabangiriza.
Utazirubanda Athanase utuye mu mudugudu wa Kigali mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro ababazwa n’uko abasore batatu barimo na murumuna we bamugabyeho igitero iwe mu rugo, basanga adahari bakamwicira intama enye n’inyana, bamusenyera n’inzu, bafashwe bashyikirizwa polisi, ariko nyuma y’igihe gito (…)
Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, akarere ka Ngororero kari karasigaye inyuma mu iterambere ahanini ku birebana n’ibikorwa remezo, ubu kamaze kugera kure mu kwiyubaka aho isura y’umujyi wa Ngororero igenda iba nziza umunsi ku munsi.
Ubwo yari mu nama y’ubucuruzi ihuza Ubuyapani na Afurika, ambasaderi Rugwabiza uyobora ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB yabwiye abashoramari b’Abayapani ko mu mugambi bafite wo kugana Afurika bakwiye kuzagira icyicaro mu Rwanda kuko ngo rufite umutekano udacyemangwa rukanarwanya ruswa rutajenjetse.
Ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzitabira isiganwa mpuzamahana ry’amagare ryo kuzenguruka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bita Tour de la RDC 2014, rizatangira tariki ya 17/6/2014, aho ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batatu Byukusenge Nathan, Abraham Ruhumuriza na Hadi Janvier.
Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarageze no mu bitaro, abahahungiye bakicwa, bamwe mu baganga bagatatira igihango cyo kubungabunga ubuzima bakishora mu bwicanyi ngo ni amahano akabije abakora mu bitaro bya Kigeme basabwe guhanagura bafasha abarokotse Jenoside bakanabagarurira icyizere ko ibitaro bitakiri ahantu ho kwicirwa, (…)
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda arasaba abashoramari gushora imari yabo mu bworozi bw’amafi muri icyo gihugu kuko ngo amafi afite isoko ririni kandi ryatanga inyungu mu wabikora ku buryo bw’umwuga akabyitaho uko bikwiye.
Umubiligi Luc Eymael wahoze atoza ikipe ya Rayon Sport akaza kuyivamo muri Gicurasi uyu mwaka amaze kuyihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona, yamaze kumvikana n’ikipe yitwa La Jeunesse Sportive de Kairouan yo muri Tuniziya azatangira gutoza mu minsi mike.
Minisitiri Kirsten Garaycocheer ushinzwe Afurika muri leta y’Ubudage aratangaza ko igihugu cye cyizakomeza gutera u Rwanda inkunga kuko ngi rukoresha inkunga ruhabwa neza cyane.
Ku munsi wa kabiri w’imikino y’igikombe cy’isi irimo kubera muri Brazil Ubuholandi bwanyagiye Espagne ibitego 5-1 mu mukino wazo wa mbere mu itsinda rya kabiri, mu gihe mu itsinda rya mbere Cameroun, imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika, yatangiye itsindwa na Mexique mu mikino yabaye kuwa gatanu tariki 13/06/2014.
Abayobozi ba kiliziya Gatolika mu Rwanda na ministiri ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu bumvikanye ko bagiye gutegura amasezerano bazasinyana uyu mwaka, azaba akubiyemo ingingo zirimo imicungire y’ubutaka, ibijyanye n’uburezi ndetse no kumva kimwe amateka y’u Rwanda.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 13/6/2014, ko mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015 ingana na miliyari 1,753 z’amafaranga y’u Rwanda, Abanyarwanda basabwa uruhare rurenga miliyari 1,085 ahwanye na 62%.
Nyuma y’imyaka igera hafi kuri ibiri badacana kandi barahawe amashanyarazi, abatujwe mu mudugudu wa Kiyovu wo mu kagari ka Musumba mu murenge wa nyamirama wo mu karere ka Kayonza bemerewe n’ubuyobozi bw’akarere ko bazishyurirwa igice cy’amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi nabo bagashaka ikindi gice.
Akayezu Anamaliya n’umugabo we Nzabarirwa Felix bombi bakora akazi ko gusana inkweto zacitse bifuza ko gahunda ya Girinka na bo yabageraho, ariko bakayibuzwa n’uko abaturanyi babo mu mudugudu banga kubashyira ku rutonde kubera ko ngo bafite akazi bakora.
Nyuma y’imyaka ibiri asezeranye n’umugore we kubana akaramata, Umunya-Ositarariya yavumbuye ko umugore we amuca inyuma maze amwihimuraho ashyira ku isoko ikanzu yambaye ubwo bakoraga ubukwe.
Uturere tw’Amajyaruguru cyane cyane Gicumbi, Burera na Musanze hamaze igihe kinini havugwa abantu bakora magendu ya Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda bazwi nk’abarembetsi ariko ubu barahagurukiwe ngo 800 bamaze gutabwa muri yombi.
Nyuma y’uko komite y’igihugu y’imikino y’ abafite ubumuga (NPC) itangiriye ubukangurambaga mu kugaragaza ko n’abafite ubumuga bafite uburenganzira bwo kwidagadura n’abandi nta kubaheza, bamwe mu bafite ubumuga bashima iki gikora.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryatangaje ko amakipe, abakinnyi cyangwa abafana bayo bazagaragaraho ibikorwa by’ivanguraruhu mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Brazil, azahita yirukanwa mu gikombe cy’isi nta nteguza.
Nyirabari Esperance w’imyaka 39 utuye mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze yagaragaje kwitangira abana b’imfubyi aho amaze kurera abana bane harimo n’uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwatawe n’umukobwa w’imyaka 19 nyuma yo kumubyara.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera buratangaza ko bumaze guhomba amafaranga milliyoni 12 n’ibihumbi 600 kuva mu mwaka wa 2012 biturutse ku barwayi bambura ibyo bitaro.
Abana b’imfubyi bibana bo mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, Kuri uyu wa Kane tariki 12/06/2014 bashyikirijwe inzu eshanu zubatswe n’Umuryango FCYF (Fair Children/Youth Foundation) wita ku burezi bw’abana b’imfubyi n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsina gore 14 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena bambitswe imidari y’ishimwe kubera ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bakoze muri iki gihugu.
Mu rwego rwo kunoza imihigo y’ingo, ubuyobozi bw’akarere butegura urutonde rw’ibikenewe n’abaturage muri rusange, akaba aribyo buri rugo rwo mu karere ruharanira kugeraho mu gihe cy’umwaka. Abaturage bo basanga guhuza imihigo atari byo kuko badahuje ubushobozi.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba, barasabwa gushyigikira gahunda yo “Kwigira” bagakorera hamwe, bakabyaza umusaruro amahirwe bafite kugira ngo ubukungu n’iterambere by’igihugu bibashe gutera imbere, hadategerejwe ak’imuhana.
Abacuruzi bikorera ku giti cyabo bo mu Karere ka Gakenke barasabwa kutaba ba nyamwigendaho ahubwo bagafatanyiriza hamwe n’inzego z’ubuyobozi kugirango ibikorwa by’iterambere birusheho kugenda neza kandi vuba.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter arimo kugirana ikiganiro n’ababyifuza bose, bakamubaza ibibazo bakanatanga ibitekerezo kuri gahunda zose za guverinoma y’u Rwanda.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batari bafite amacumbi ubu bakaba bari kubakirwa, baratangaza ko ibi ari ibibereka ko igihugu cy’u Rwanda cyita ku baturage bacyo ntawe gisize inyuma, bagashima ubuyobozi bwiza butuma ibyo byose bishoboka.
Abantu bakuze 319 barimo abagabo 23 bo mu nkambi y’impunzi ya Kigeme bashyikirijwe inyemezabumenyi zabo nyuma yo kwigishwa kubara, gusoma no kwandika n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Brazil yatangiye neza igikombe cy’isi yakiriye, ubwo Neymar Junior yatsindaga ibitego bibiri muri bitatu ikipe ya Brazil iya Croatia mu mukino ufungura irushanwa tariki ya 12/6/2014. Muri uwo mukino Croatia nayo yatsinze igitego kimwe.
Abasirikare ba Congo batanu barasiwe mu Rwanda ubwo bateraga mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana tariki 11/06/2014 bashyikirijwe igihugu cyabo ku saa moya n’igice zo kuri uyu mugoroba wa tariki 12/06/2014.
Intumwa za kaminuza yitwa Mount Kenya University (MKU), zasuye akarere ka Ngororero kuwa 11 Kamena 2014, zatangarije abatuye aka karere ko MKU yifuza kugira ishami ryayo muri aka karere kugira ngo yegereze amasomo abagatuye, ubu bakora ingendo ndende bajya kwiga muri za kaminuza zo mu zindi Ntara n’ibihugu bidukikije.
Abarimu bahoze bigisha muri Koleji ya Kigoma iherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza baravuga ko bari mu nzira zigana inkiko basaba kurenganurwa nyuma y’uko iri shuli ryigenga ryisumbuye ryabambuye imishahara y’amezi atatu ndetse n’uduhimbazamusyi tw’amezi icyenda tw’umwaka ushize wa 2013.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu iratangaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu bipimo byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yaburiye Abanyarwanda kubera imibare iteye ubwoba y’abandura agakoko gatera SIDA, aho ngo buri minota itatu umuntu umwe aba yanduye mu Rwanda; akaba yasabye ubufasha bw’Urugaga rw’ababana na virusi itera SIDA (RRP+) mu kugabanya icyo kigero.
Mu ijoro ryacyeye tariki ya 11 Kamena 2014 mu kagari ka Banda, mu Murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, umukobwa wabyariye iwabo witwa Uwimana Emima yatemye bikomeye mu mutwe no ku maguru undi mukobwa wabyariye iwabo nawe witwa Munyuratabaro Mariya bapfa umugabo wabateretaga bose.
Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri wo mu mudugudu wa Kinyemera mu kagari ka Bwiza ko mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ku gicamunsi cya tariki 11/06/2014 yagwiriwe n’igikuta cy’inzu ahita apfa.
Dushimimana Claudine w’imyaka 20 y’amavuko uvuga ko akomoka mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Gitega mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza akekwaho icyaha cyo kwiba umwana ngo amwiyitirire ko ari uwo yabyaranye n’umugabo wamuteye inda.
Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu Karere ka Rusizi barasabwa kwirinda kurangiza imanza nabi kuko bishobora gukurura imanza zashora Leta mu gihombo, akaba ari muri urwo rwego bibukijwe ko uzajya arangiza urubanza nabi bigakururira Leta urubanza rushobora kuyiviramo igihombo ngo azajya akurukiranywa ku giti cye.
Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’Ubutetsi n’Ubukerarugendo (Rwanda Tourism University College/RTUC), baratangaza ko muri iyi manda yabo bazita ku masomo y’abanyeshuri ariko bakibuka no gufasha abaturage muri gahunda zitadukanye za Leta.
Mu gihe bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Nyagatare basaba ko bakwegerezwa service z’ubuvuzi bahabwa ibindi bitaro, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwemeza ko service mbi zitangwa ziterwa n’umubare munini w’abarwayi nyamara abaganga ari bacye ariko ngo hakaba hari gahunda yo gukomeza kongera ibigo nderabuzima.
Muri iki gihe hagaragara abavugabutumwa babwiriza ijambo ry’Imana ahantu hahurira abantu benshi, nko mu masoko, muri Tagisi, mu bigo bategeramo imodoka no mu mihanda. Biragoye ko aba bavugabutumwa bamenya ko hari abo ubutumwa bwa bo bugeraho, kuko usanga akenshi abo babwira batabitayeho.
Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bahuriye mu karere ka Rwamagana mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na Radio Izuba, hagamijwe kureba imbogamizi zikibangamira ubufatanye bw’izi mpande zombi zigatuma bishishanya.
Nyuma y’imirwano yabaye inshuro ebyiri ingabo za Kongo zateye mu Rwanda tariki 11/06/2014, Leta y’u Rwanda yamaganye ubushotoranyi bwa Leta ya Congo bubangamira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Ubwo Komisiyo y’abakozi ba Leta yagiranaga ibiganiro n’uturere tugize intara y’uburengerazuba, tariki 10/06/2014, hagarutswe ku kibazo cy’abaforomo bafite amashuri atandatu batemerewe guhabwa akazi kandi nyamara umubare w’abarengeje ayo amashuri bize ubuganga ngo ukiri hasi cyane.
APR FC na Police FC nizo zihabwa amahirwe menshi yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba tariki 4/7/2014 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ cy’irangiza ibanza yabaye ku wa gatatu tariki 11/6/2014.
Abaturage bakabakaba 300 barasaba guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’imirimo y’umushinga SOGEA wari ugamije gukwirakwiza amazi meza mu karere ka Bugesera, mu gihe abandi basaga ibihumbi bine bo bayahawe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Abakoresha n’abacuruza gazi zo mu bwoko bwa R22 zikoreshwa mu mafirigo no mu ntangamahumbezi (Airconditions), barasabwa kuzihagarika kuko zangiza akayungirizo k’izuba kagabanya ubukana bw’izuba ndetse iyo myuka ikanatera imihindagurikire y’ikirere.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Dr Alvera Mukabaramba, avuga ko nta muntu wemerewe kugurisha inzu yubakiwe na Leta cyangwa ngo ayikodeshe ubuyobozi butabizi.