Rangiro: Umugore yatemye mugenzi we bapfa umugabo
Mu ijoro ryacyeye tariki ya 11 Kamena 2014 mu kagari ka Banda, mu Murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, umukobwa wabyariye iwabo witwa Uwimana Emima yatemye bikomeye mu mutwe no ku maguru undi mukobwa wabyariye iwabo nawe witwa Munyuratabaro Mariya bapfa umugabo wabateretaga bose.
Nk’uko bitangazwa n’abaturanyi babo, bavuga ko aba bagore bahuriye mu gasanteri basanzwe bahuriramo muri Banda, batangira baganira biza kugera ubwo batongana umwe ashinja undi kumutwarira umugabo undi nawe akemeza ko ari we nyiri umugabo, byaje kurangira Uwimana agiye mu rugo kuzana umuhoro maze atangira gutema mugenzi we, abaturage baratabara, uwatemaga bahita bamushyikiriza polisi imuta muri yombi.
Aba baturanyi bavuga ko aba bagore bombi bitwaraga n’ubundi nk’abicuruza (bakora uburaya) ku buryo bibwiraga ko bari bucyocyorane bikaza kurangira bitageze kuri urwo rugero rwo gutemana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Gatanazi Emmanuel avuga ko abaturage bakwiye kurwanya amakimbirane bakamenya ko nta burenganzira bafite bwo kwihanira ahubwo bakihutira kubwira ubuyobozi mu gihe babona ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.
Yagize ati “nta kibazo kizwi aba bagore ubwabo bari bafitanye kizwi, bigaragara ko bapfuye amashyari no gufuha, ariko abaturage bacu bakwiye kumva ko hari inzego zishinzwe kubarenganura, bakirinda kwihanira, ahubwo bakabwira ubuyobozi hakiri kare aho kugira ngo bigere aho abantu batemana”.
Uwimana Emima afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo ashinjwa gukubita no gukomeretsa mu gihe Munyuratabaro yahise ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rangiro.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|