Neymar yafashije Brazil gutangirana intsinzi mu gikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Brazil yatangiye neza igikombe cy’isi yakiriye, ubwo Neymar Junior yatsindaga ibitego bibiri muri bitatu ikipe ya Brazil iya Croatia mu mukino ufungura irushanwa tariki ya 12/6/2014. Muri uwo mukino Croatia nayo yatsinze igitego kimwe.

Muri uwo mukino warebwe n’abantu ibihumbi 62, Brazil yatangiye ikina nabi ndetse ikora amakosa menshi yatumye myugariro wayo Marcelo Vieira da Silva Júnior ‘Marcelo’ yitsinda igitego ku munota wa 11 bituma ikomeza gukinana igihunga.

Marcelo yabanje kwitsinda igitego cyatumye Croatia itangira umukino iyoboye.
Marcelo yabanje kwitsinda igitego cyatumye Croatia itangira umukino iyoboye.

Brazil yasabwaga gutsinda uwo mukino nk’ikipe yakiriye irushanwa, yaje guhindura imikinire itangira gusatira maze ku munota wa 29 Neymar da Silva Santos Júnior afata icyemezo ubwo nyuma yo kwisanzurana umupira hagati yoherezaga ishoti yatereye muri metero 25 rikaboneza mu izamu rya Croatia.

Amakipe yagiye kuruguka ari igitego 1-1 ariko mu gice cya kabiri Croatia igaragaza intege nkeye, zatumye Brazil itangira gukina umukino wayo w’amacenga n’umuvuduko mwinshi.

Neymar yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 29 arekuye ishoti.
Neymar yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 29 arekuye ishoti.

Ku munota wa 70, Brazil yabonye penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Frederico Chaves Guedes ‘Fred’ mu rubuga rw’amahina, maze umusifuzi Yuichi Nishimura w’umuyapani arayitanga ariko ntiyavuzweho rumwe kuko bigaragara ko uwo rutahizamu yihutiye cyane kugwa ubwo yarwaniraga umupira na ba myugariro ba Croatia.

Nyuma y’iyo penaliti yinjijwe na Neymar, Croatia n’ubwo yanyuzagamo igasatira, ariko yakomeje kurushwa ingufu na Brazil, maze ku munota wa 90 Oscar dos Santos Emboaba Júnior wenyine afata icyemezo cyo gucenga Croatia maze atsinda igitego cy’ubuhanga, abanje kureba uko umunyezamu ahagaze.

Neymar, amaze kwinjiza penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Fred ( bari kumwe hano), ariko ntiyavuzweho rumwe.
Neymar, amaze kwinjiza penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Fred ( bari kumwe hano), ariko ntiyavuzweho rumwe.

Intsinzi y’ibitego 3-1 yatumye Brazil itangira neza irushanwa ikaba inayoboye itsinda rya mbere n’amanota 3-3, hakaza gukinwa umukino wa kabiri muri iryo tsinda kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/6/2014, aho Cameroun, imwe mu makipe y’ibihugu bitanu bihagarariye umugabane wa Afurika, ikina na Mexique kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kuri uyu wa gatanu kandi harakinwa imikino ibiri yo mu itsinda rya kabiri, harimo ukomeye cyane uhuza kuva saa tatu z’umugorona Espagne ifite igikombe cy’isi giheruka ikina n’Ubuholandi n’ubundi zari zahuriye ku mukino wa nyuma muri 2010 muri Afurika y’Epfo.

Neymer kandi yinjije na penaliti ku munota wa 71.
Neymer kandi yinjije na penaliti ku munota wa 71.

Muri iryo tsinda rya kabiri kandi, kuva saa sita z’ijoro, Australia ihagarariye umugabane wa Aziya irakina na Chili yo ku mugabane wa Amerika y’Epfo.

Ku wa gatandatu tariki ya 14/6/2014 hazakinwa imikino yo mu itsinda rya gatatu aho Colombia izakina n’Ubugereki, naho Cameroun ikazakina n’Ubuyapani.

Oscar yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 90.
Oscar yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 90.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka