Musanze: Umushinga FCYF washyikirije abana b’imfubyi bibana amazu 5

Abana b’imfubyi bibana bo mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, Kuri uyu wa Kane tariki 12/06/2014 bashyikirijwe inzu eshanu zubatswe n’Umuryango FCYF (Fair Children/Youth Foundation) wita ku burezi bw’abana b’imfubyi n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uyu mushinga hamwe na koperative “Nkunda Abana” igizwe n’ababyeyi bitoreye babagira inama basanze hari abana bafite amazu yenda kubagwira bafatanyije kubaka ayo mazu, buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’igikoni, yuzuye itwaye miliyoni 3.5.

Niyibizi Emmanuel afite imyaka 19 aribana, avuga ko anezerewe kandi asanga imbere ye ari heza kuko abonye icumbi ryo kubamo aho agira ati: “mbere yaho nta cyizere nari mfite kuko mfite inzu mfite icyizere cy’uko imbere yanjye haza heza.”

Inzu yubakiwe izo mfubyi zibana imwe ifite agaciro ka miliyoni 3.5.
Inzu yubakiwe izo mfubyi zibana imwe ifite agaciro ka miliyoni 3.5.

Abana bubakiwe ayo mazu babaga mu mazu ameze nabi cyane bashimangira ko ubu bumva batuje n’ibyo bakora byose bazabikora bagatere imbere.

Uyu mushinga ukorera mu Murenge wa Nyange wigishije abo bana b’imfubyi ubukorikori n’indi myuga irimo ubudozi, ububaji n’amashanyarazi kugira ngo babone icyo bakuraho amafaranga bazabashe kwitunga ntawe bateze amaboko. Muri abo bana bahawe amazu bize ubukorikori n’ubudozi, ubu babona amafaranga yo guhaha, kwiyambira no kugura amavuta.

Abandi bana 15 baratabaza kuko baba mu nzu zimeze nabi nk'iyi.
Abandi bana 15 baratabaza kuko baba mu nzu zimeze nabi nk’iyi.

Umuyobozi w’umushinga FCYF, Nduwayesu Elie, avuga ko babaye bubakiye abo bana batanu kubera ubushobozi bukeya mu gihe hari abandi bana 15 bakeneye kubakirwa ku buryo bwihuse. Abanyarwanda bifite batagize umutima wo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rutiga, ngo hari ikibazo gikomeye mu myaka izaza; nk’uko bisobanurwa na Nduwayesu Elie.

Ngo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, abana batatu bazubakirwa; nk’uko Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange abyemeza.

Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga kuri FCYF.
Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga kuri FCYF.

Umushinga FCYF watangiye mu 2008 wita ku burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho ubigisha, amarenga, icyongereza no gusoma no kwandika. Muri iyo myaka itandatu, abana basaga 320 bamaze kunyura muri icyo kigo.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka