Gucibwa inyuma n’umugore we byatumye ashyira ku isoko ikanzu yari yambaye bakora ubukwe

Nyuma y’imyaka ibiri asezeranye n’umugore we kubana akaramata, Umunya-Ositarariya yavumbuye ko umugore we amuca inyuma maze amwihimuraho ashyira ku isoko ikanzu yambaye ubwo bakoraga ubukwe.

Iyi kanzu yashyizwe ku isoko ku rubuga rwa interineti , yari iherekejwe n’itangazo rifite umutwe uvuga ngo « Ikanzu y’ubukwe ku bageni bateganya kuzaca inyuma abagabo babo».

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ngo «Uzakora ubukwe vuba aha ? Urateganya kuzaca inyuma umugabo wawe ? Urashaka kuzajya uryamana n’inshuti magara y’umugabo wawe ? Iyi ni yo kanzu igukwiriye».

Muri iri tangazo kandi hari aho uyu mugabo agira ati « Iyi kanzu itagira uko isa yambawe n’umugore uca inyuma umugabo we, umugore wakundwaga cyane n’umugabo we nyamara we akamuhemukira».

Muri iri tangazo hanumvikanamo ko uyu mugabo yari yazinutswe umugore we, kandi ko kuri we uyu mugore wayambaye ntaho atandukaniye na Yuda w’umugambayi : « iyi kanzu y’indaya izanaguhesha uburenganzira bwo kubona umugabane urenga ½ cy’umutungo w’umugabo wawe».

"Iyi kanzu izatuma ugira urugo rudakomeye mu gihe cy’imyaka ibiri mbere y’uko rusenyuka burundu biturutse ku guca inyuma umugabo wawe».

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko umusomyi ushobora kuba yarahuye n’ibibazo bisa n’ibya nyir’ukwandika iri tangazo, we yanditse ngo «Uri intwari !».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ihangane Mugabo!Ufite ubushishozin’ubwitonzi. Uzabona uwawe inch allah.Ariko uzabanze umenye impamvu umugore yagucaga inyuma, ubanza hari icyo yabuze iwawe akajya kugishakira ahandi. Pole sana.

dada yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka