Nyagatare: Kugira abaganga bacye bituma abarwayi bahabwa serivise itanoze
Mu gihe bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Nyagatare basaba ko bakwegerezwa service z’ubuvuzi bahabwa ibindi bitaro, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwemeza ko service mbi zitangwa ziterwa n’umubare munini w’abarwayi nyamara abaganga ari bacye ariko ngo hakaba hari gahunda yo gukomeza kongera ibigo nderabuzima.
Akarere ka Nyagatare niko kanini mu gihugu kakaba aka kabiri mu kugira abaturage benshi basaga ibihumbi 460. Ibitaro bya Nyagatare nk’ibitaro by’akarere ngo bigira imbogamizi mu kwakira ababigana ahanini bitewe n’umubare w’abaganga udahagije.
Doctor Hakuzwe Azarias ushinzwe ishami ryita ku babyeyi avsobanura ko akurikije umubare mucye w’abaganga n’ababyaza ndetse n’aho bakirirwa hakiri hato asanga gutanga service nziza bikiri imbogamizi n’ubwo ngo bagerageza.

Doctor Azarias avuga ko bakira abarwayi hafi 800 mu kwezi mu gihe abaganga ari babiri n’ababyaza 16 byongeye ngo inzu bakirirwamo nayo ni ntoya. Ibi ngo bituma batabasha kubitaho uko bikwiye n’ubwo ngo bagerageza.
Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu babyeyi aho ngo usanga baryama ku gitanda kimwe ari babiri uwabazwe n’uwabyaye neza.
Nyamwiza Jeniffer utuye Cyamunyana akagali ka Rutungo umurenge wa Rwimiyaga twamusanze amaze kubyarira mu bitaro bya Nyagatare. Avuga ko yitaweho kuva akihagera gusa ngo kuhagera ubwabyo ni ikibazo gikomeye.
Ngo kuva aho atuye kugera ku kigo nderabuzima cya Bugaragara akoresha ibihumbi 10 kuri moto rimwe na rimwe nayo ngo ikaba yabura. Ibi rero ngo bishobora gutuma ubuzima bw’umwana bujya mu kaga kubera umunaniro. Aha rero agasaba ko bahabwa ibindi bitaro.

Doctor Ruhirwa Rudoviko uyobora ibitaro bya Nyagatare avuga ko koko iki kibazo gihari ariko kizakemuka hagendewe kuri gahunda Leta yihaye yo kwegereza abaturage service z’ubuvuzi.
Doctor Rudoviko avuga ko n’ubwo ibitaro bya Nyagatare bigenda byaguka ariko hakiri imbogamizi z’abakozi bacye haba ku bitaro no mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho mu gihe abaturage biyongera. Gusa ngo hari gahunda yo gukomeza kwegereza abaturage service z’ubuvuzi hubakwa ibindi bigo nderabuzima.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare bwishimira ko hari ibigenda bikorwa nko kuba hamaze kuzura inzu yakira abarwayi bakeneye ubuvuzi bwihuse, laboratoire y’ikitegererezo isuzuma indwara zose, Isange One Stop center yita ku bahuye n’ihohoterwa ndetse no kuba harimo kubakwa inzu y’ababyeyi.

Ikindi kishimirwa mu myaka 20 ishize ni uko ibitaro bya Nyagatare byari byatangiye Poste de santé n’ibigo nderabuzima 7, ubu ibitaro bishobora kwakira abarwayi 200 mu bitaro n’abandi nk’aba bavurwa bataha, ibigo nderabuzima bikaba bimaze kugera kuri 20 na poste se santé 15.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|