Abavugabutumwa babwiriza ahahurira abantu benshi akenshi ntibumvwa

Muri iki gihe hagaragara abavugabutumwa babwiriza ijambo ry’Imana ahantu hahurira abantu benshi, nko mu masoko, muri Tagisi, mu bigo bategeramo imodoka no mu mihanda. Biragoye ko aba bavugabutumwa bamenya ko hari abo ubutumwa bwa bo bugeraho, kuko usanga akenshi abo babwira batabitayeho.

Aba bavugabutumwa ni abasanzwe basengera mu madini n’amatorero yemera Kristu atandukanye. Usanga bashaka ahantu hari abantu benshi, maze babageramo bagatangira kwigisha ibijyanye no kuyoboka Imana batitaye ku kumenya niba hari ababakurikiye.

Iyo batangiye kubwiriza, abandi bantu bari kumwe baratangara ndetse bamwe bakagaragaza ko batabyishimiye. Urugero ni umugabo twasanze mu isoko rya Nkoto, riherereye mu murenge wa Rugarika, ho mu karere ka Kamonyi, uzenguruka mu isoko avuga amagambo yo muri Bibiliya agashyiramo n’urundi rurimi rutari Ikinyarwanda.

Abarema iri soko bavuga ko uyu mugabo ari imburamukoro, kuko bibaza ukuntu ahera mu gitondo avuga kandi yagera mu rugo agakenera kurya. N’ubwo nta bantu bita ku butumwa avuga, hari abaturage bavuga ko hakwiye kubaho itegeko rihana abantu nk’aba kuko bagomesha abantu.

Mu gushaka kumenya umusaruro w’ubwo butumwa bwatangiwe mu rusaku rw’isoko, twaganiriye n’Umwe mu bapasiteri wo mu Itorero ADEPR, maze avuga ko ubu buryo bwakoreshwaga mu bihe bya kera amatorero yiswe ay’ububyutse akigera mu Rwanda.

Icyo gihe ngo byabaga ngombwa ko bajya ku misozi cyangwa mu mihanda bahamagarira abantu kumva ubutumwa bwiza no kubayoboka , maze bamara kubona abayoboke bagatangiza Itorero.

Akomeza avuga ko kuri ubu atari ngombwa kwigisha muri ubu buryo kuko hariho insengero, amashuri, ibyumba by’amasengesho, amaradiyo n’izindi nzira z’ikoranabuhanga zishobora kubafasha gutambutsa ijambo ry’Imana bifite icyizere ko rigera kubo bashaka.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka