Bugesera: Abaturage basaga 300 barasaba guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe

Abaturage bakabakaba 300 barasaba guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’imirimo y’umushinga SOGEA wari ugamije gukwirakwiza amazi meza mu karere ka Bugesera, mu gihe abandi basaga ibihumbi bine bo bayahawe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Tariki 5/2/2014 nibwo akarere ka Bugesera kakiriye ibaruwa y’ikigo EWSA gifite gukwirakwiza amazi mu nshingano, kimenyesha akarere ko ikibazo cy’abaturage bangirijwe imitungo n’umushinga wo gukwirakwiza amazi mu karere ka Bugesera uzwi ku izina rya SOGEA cyakemutse.

Hafi 94% by’abaturage basaba ingurane barazibonye, ariko ku mpamvu zinyuranye ziturutse ku baturage hari bamwe batayabonye.

Umukecuru witwa Kabarenzi Epiphanie avuga ko abandi bayabonye ariko we atungurwa nuko atarayabona. Ati « bambwiye ko konti yanjye ifite ikibazo none naragikemuye kuva mu kwezi kwa kabiri ariko kugeza ubu sindayabona, yewe banatubwira ko bayashyize ku ma konti ariko najyayo nkayabura».

Ntagwabira Gregoire avuga ko umugore ariwe wibarujeho imitungo yose ariko agiye gutanga konti atanga uy’umugabo we kuko atarahari none amafaranga yarayabuze.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko abatarabonye ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’umushinga wo gukwirakwiza amazi muri aka karere harimo gukorwa urutonde rwabo kugira ngo rushyikirijwe EWSA.

“ubwira abo baturage ngo bajye kuri banki yaba ababeshya kuko abishyuwe EWSA ihita iduha urutonde rw’abaturage bishyuye. Ubu turimo gukosora lisite kugirango hatagira uzongera gucikanwa, ubundi amafaranga yabo azahita ashyikirizwa ku makonti yabo,” Umuyobozi w’akarere ka Bugesera.

Abaturage bangirijwe imitungo mu mushinga wakwirakwizaga amazi mu Bugesera babaruriwe bwa mbere mu mu mwaka wa 2006. Bamwe mu baturage ariko kandi banengwa kuba batarigeze baha agaciro igikorwa cyo kuzuza ibyangombwa byose byasabwaga, aho bumviye ko bagenzi babo bayabonye muri uyu mwaka akaba aribwo batangira kubyuzuza.

Umushinga wari ugamije gukwirakwiza amazi mu Bugesera n’i Karenge wanageze mu turere twa Rwamagana na Kicukiro, imitungo yangijwe yose ifite agaciro ka miliyoni hafi 180 z’amafaranga y’u Rwanda. Igice kinini cyayo mafaranga, miliyoni 148 n’iy’abaturage bo mu karere ka Bugesera.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka