Umuyobozi mushya w’intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, ari gusura no kugenzura uko akarere ka Nyabihu gahigura imihigo kasinyanye na Perezida wa Repubulika, igikorwa amazemo iminsi ibiri kuva kuwa 24/03/2014.
Mu nama igamije gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye mu karere ka Gakenke kuwa 25/03/2014, hemejwe ko hazakorwa ibishoboka byose iyi mihango ikanozwa kandi igatungana kuruta ubushize.
Nyuma y’uko ananiwe kugeza ku mwanya mwiza ikipe ya Mukura Victory Sports yatozaga, umutoza Kaze Cedric ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yasezeye ku mirimo ye kuwa kabiri tariki ya 25/03/2014.
Abanyeshuri umunani bahuye n’ikibazo cy’ihungabana nyuma y’uko mugenzi wabo witwa Olive Tuyishime wigaga mu mwaka wa gatanu mu ishuri nderabarezi rya Rubengera mu Karere ka Karongi yitabye Imana azize indwara muri iki gitondo tariki 25 Werurwe 2014.
Abigisha urubyiruko ibijyanye no kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe, bababwira ko kwifata ari byo byiza, kuko ngo ubusugi ari ko gaciro k’umukobwa, n’ubumanzi bukaba ari ko gaciro k’umuhungu.
Mu nama yahuje abayobozi bagize umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), Perezida Kagame yasabye ko abarwanyi ba FDLR bashaka gushyira imbunda hasi bafashwa gutaha mu gihugu cyabo, naho abatabishaka hagashyirwaho ubufatanye bwihuse mu bya gisirikare mu kubarwanya.
Umuyoboro w’amashanyarazi wa Musha muri Rwamagana utegerejweho kongera umuriro w’amashanyarazi agera ku baturage kandi ukagabanya gucikagurika kwa hato na hato watashywe kuwa 25/03/2014, ukaba wari umaze imyaka 3 uvugururwa ku nkunga ya leta y’Ubuyapani.
Abayobozi b’imidugu yose yo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bishimiye cyane icyemezo cyafashwe n’akarere cyo kubagurira amatelefoni agendanwa, bazajya bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi mu gukorera abaturage no gukorana n’abayobozi bo ku nzego zisumbuyeho.
Mu Banyarwanda 32 batahutse tariki 24/03/2014 bava muri Congo harimo abagore 13 batashye basize abagabo babo kuko ngo barambiwe gukomeza kuzerera no kurorongotana mu mashyamba ya Congo kandi mu gihugu cyabo cy’amavuko ari amahoro.
Ikigo gishinzwe gusakaza amazi n’amashanyarazi, isuku n’isukura mu Rwanda (EWSA), cyagaragaweho amakosa 80 mu miyoborere n’imikorere yatumye hari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 13 zaburiwe irengero, nk’uko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2011/2012 ibigaragaza.
Abantu 15 bakekwaho guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze, barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve muri Musanze n’abagore batatu kuri uyu wa kabiri tariki 25/03/2014 bagejejwe imbere y’urukiko rwa Musanze bamenyeshwa ibyo barega bahabwa n’umwanya wo kwiregura.
Abahoze ari inzererezi mu mujyi wa Kigali batuye mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ubuzima bwo mu muhanda babagamo ari bubi cyane kandi bugoye, burangwa n’inzara, guhangayika no kutagira icyerecyezo ku buryo abareba kure badakwiye kubwirukira.
Impamvu itera urubyiruko rw’abakobwa rwiyandarika ntivugwaho rumwe kuko bamwe bashinja abakobwa kwiyandarika, abandi bakavuga ko bashukwa n’abagabo.
Uwitwa Katella Dash amaze gutanga amafaranga asaga miliyoni 66 muri ibyo bikorwa byo kwihinduza uko umubiri we uteye (plastic surgery) kandi ngo aracyashaka abaganga bamubaga bakamwongerera igituza akamera nk’igipupe kinini.
Abayobozi b’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza (PSD) bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere barasabwa kwima amatwi no kwirinda abasebya gahunda ya ndi umunyarwanda bayivuga uko itari.
Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority/ RRA) n’akarere ka Bugesera batangije ku mugaragaro igikorwa cyo kurekera RRA kuyobora no kwakira imisoro yemejwe ko izajya yakirwa n’icyo kigo ariko yarahoze yakirwaga n’akarere.
Abaturage b’akarere ka Nyamagabe ngo barishimira uburyo bahabwa serivisi mu nzego z’ubuyobozi mu karere kabo nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango uharanira kwimakaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa (Initiative pour la Participation Citoyenne).
Ahitwa i Gashanga mu kagari ka Rwinume mu murenge wa Juru ho mu karere ka Bugesera hadutse abantu batera amabuye hejuru y’amazu y’abaturage ku buryo hari n’amwe mu mazu yatobotse.
Abaturarwanda bose barahamagarirwa kwisuzumisha no kwivuza neza igituntu kuko ari indwara ihitana ubuzima bwa benshi kandi ikamunga ubukungu bwabo iyo batayivuje neza kandi nyamara ivurwa igakira.
Kirenga Denis wari ukuriye Inkeragutabara mu murenge wa Bwira mu karere ka Ngororero yishwe n’abarimo bashakisha inka yabo yari imaze kwibwa mu murenge wa Ndaro bakeka ko ari umwe mu bayibye.
Abubaka urugomero rwa Nyabarongo ruherereye ahitwa Mushishiro mu karere ka Muhanga baremeza ko mu mezi atatu urwo rugomero ruzaba rwuzuye kandi ngo ruzabaganya ibibazo byo kubura umuriro kwa hato na hato.
Mu gihe abantu benshi bakomeje kwinubira bamwe mu bahanzi batanga ubutumwa budahwitse mu ndirimbo, umuhanzikazi Young Grace arashishikariza bagenzi be kujya bazirikana ubutumwa batanga aho kuyoborwa n’amarangamutima yabo bwite.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri minisiteri y’ubuzima, Dr Anita Asiimwe, aravuga ko ikimenyetso cy’urumuri ruri kuzengurutswa mu Rwanda rugamije gukangurira Abanyarwanda bose kuba maso bagahora barwanya amacakubiri yo soko y’icuraburindi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bitabiriye inama y’iminsi ibiri idasanzwe ibera i Luanda muri Angola.
Kuba Umutwe w’Inkeragutabara warubakiye abarokotse Jenoside bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara amazu n’ibindi bijyana nayo, ngo bizafasha utwo turere kugira imigendekere myiza yo kwibuka ku nshuro ya 20, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri 30 biga mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnique barahiriye ko ku bwende bwabo biyemeje kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakaba ngo biyemeje gukurikiza amahame, amategeko n’amabwiriza by’uwo muryango.
Abasirikare bakuru 46 bakomoka mu bihugu by’Afurika y’Uburasizuba kuri uyu wa 24/03/2014 batangiye amasomo yo gukarishya ubwenge mu bijyanye no kugarura amahoro aho yahungabanye.
Umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa yavumbuye amayeri yo kumara hafi umwaka wose arya ibiryo by’abaherwe mu ndege no mu kibuga cy’indege, mu gice cy’abaherwe ahitwa muri VIP abicyesha itike y’urugendo rumwe yishyuye mu mwaka ushize.
Mushinzimana Phocas w’imyaka 35 n’umugore we Vumiriya Chantal w’imyaka 32 batuye ahitwa Kabonabose mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bakubiswe n’inkuba ibasanze aho bari bicaye mu inzu mu ijoro rishyira tariki 24/03/2014 ariko ku bw’amahirwe ntiyabambuye ubuzima.
Nizeyimana Samuel wo mu mudugudu w’Akabuye mu kagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, arwariye mu bitaro bya Rwamagana nyuma y’uko, tariki 23/03/2014 yagerageje kwiyahuza umuti wica udukoko uzwi nka “Kiyoda” ariko agatabarwa n’abaturage atarashiramo umwuka.
Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye kuwa 14/03/2014 yemeje ko ubuyobozi bw’akarere bwatangira gutegura uko hashyirwaho amakipe akomeye azajya ahagararira akarere mu marushanwa atandukanye cyane cyane ko ako karere kiyujurije sitadi.
Abapolisi b’igitsinagore mu Rwanda barishimira ko ubu polisi yabemereye kujya bakorera akazi hafi y’ingo zabo, kuko ngo bizabafasha gukora akazi neza badahangayikiye kuba kure y’ingo zabo ndetse ntibice n’akazi kabo.
Urubyiruko rwo mu muryango wa FPR-Inkotanyi rurasabwa kuba ibisubizo aho kuba ibibazo n’umutwaro ku gihugu, nk’uko byavugiwe mu mahugurwa yahuje abagize inzego z’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri uwo muryango mu ntara y’Iburasirazuba.
Ikipe ya Real Madrid ntiyabashije kwikura imbere ya mukeba wayo FC Barcelone mu mukino wa shampiyona wazihuje mu ijoro ryo kuwa 24/03/2014 kuri stade ya Santiago Bernabeau bikarangira FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 4-3.
Intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing Committees) zirasabwa guzishyira mu bikorwa inshingano zazo kandi zigafata ingamba zihamye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu bakorana n’umwanzi bakoresheje intwaro zirimo Grenade n’imbunda.
Umuyaga n’imvura idasanzwe byibasiye akagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ku gicamunsi cyo kuwa 22/03/2014 byangije amazu 19 n’imyaka myinshi yiganjemo insina 3000 zari zihetse ibitoki biremereye.
Mu giterane gisoza umwiherero w’iminsi itatu abashumba bakuru bo mu itorero ADEPR bakoreye mu karere ka Rwamagana, umuvugizi w’iryo torero, Pasitori Sibomana Jean yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” baganiriyeho izatuma amacakubiri yaranzwe mu itorero ADEPER avugutirwa umuti.
Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere muri Turbo National Football League nyuma yo gutsinda mukeba wayo APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru tariki 23/3/2014.
Umuryango w’Urubyiruko rw’u Rwanda ruharanira guhangana n’ihinduka ry’ibihe RYACA, tariki 22/03/2014 wizihirije Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku Kivu mu Karere ka Karongi hanakorwa amashusho y’indirimbo yawo “Umwuka mwiza” y’ubukangurambaga ku gufata neza ikirere habungabungwa ibidukikije.
Nyuma yo gutangira imirimo ye ku mugaragaro tariki 19/03/2014, umuyobozi mushya w’intara y’Uburengerazuba, madamu Caritas Mukandasira, yakurikijeho urugendo rw’iminsi ibiri yagiriye mu karere ka Rutsiro tariki 20-21/03/2014 agamije kuganira n’abayobozi n’abaturage ndetse no kureba aho ako karere kageze kesa imihigo y’umwaka (…)
Senateri Niyongana Gallican, umwe mu bagize biro politiki y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), aratangaza ko kuva iri shyaka ryashingwa mu mwaka wa 1991 ryaharaniraga ubumwe bw’Abanyarwanda bose, agasaba abayoboke baryo gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Mu nama z’inteko rusange bita Kongere abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakorete mu mirenge yose igize akarere ka Karongi kuwa 23 Werurwe 2014, abayobotse uyu muryango n’abaturage benshi bamuritse ibyo bagezeho mu bice bitandukanye by’ubuzima bwabo bwa buri munsi harimo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, imihigo yo (…)
Mu midugudu yegereye umupaka wa Congo ariyo Gasutamo n’Iyobokamana mu kagari ka Mbugangari umurenge wa Gisenyi, taliki 22/3/2014, hagaragaye impagarara n’abasirikare benshi ku ruhande rwa Congo bavuga ko u Rwanda rwigabije ubutaka bwabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), bavuze ko kuba imisoro y’ipantante, iy’imitungo itimukanwa ndetse n’imisoro ku bukode bw’amazu isigaye yakwa na RRA, bizatuma umuhigo wa miliyari 6.5 z’amafaranga ako karere kiyemeje, ugerwaho muri uyu mwaka wa 2013-2014.
Minisiitri ushinzwe umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Jacqueline Muhongayire yasabye Abanyabugesera ko urumuri rw’icyizere bashyikirijwe ruzakomeza kubafasha komora ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
AS Kigali yakomeje umuhigo wo kwitwara neza mu rugo ubwo yatsindaga Difaa El Jadida yo muri Maroc igitego 1-0 mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAf Confederation Cup), wabareye kuri Stade ya Kigali ku wa gatandatu tariki ya 22/3/2014.
Mu gihe mu gihugu hamaze iminsi humvikana ubwumvikane buke mu miryango itandukanye, itsinda ry’abagore b’ibyiringiro bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko kuri ubu bahagurukiye gukemura ibibazo by’abagabo n’abagore bibera mu ngo.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bari gushishikarizwa gukoresha imisarani igezweho ya ECOSAN mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura mu ngo zabo ndetse no kugira ngo bazabone ifumbire yo gufumbiza imyaka yabo.
Minisitiri w’ubuhunzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, yagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi mu rwego rwo gukangurira no kwigisha abaturage akamaro ko guhuza ubutaka no kubasobanurira ko umushinga LWH (Land and Water Harvesting) ugamije kubafasha kwiteza imbere no kuvugurura ubuhinzi bwabo bw’amaterasi y’indinganire.
Ubuyobozi bw’umuryango Imbuto Foundation buvuga ko nyuma yo gufasha abagore banduye virusi itera Sida kutanduza abana batwite, ubu igikorwa cyo gukumira agakoko gatera Sida kigeze mu rubyiruko. Mu karere ka Rubavu hamaze guhugurwa urubyiruko 113000.