Rwanda rwitabiriye isiganwa ry’amagare ‘Tour de la RDC 2014’muri Congo Kinshasa
Ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzitabira isiganwa mpuzamahana ry’amagare ryo kuzenguruka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bita Tour de la RDC 2014, rizatangira tariki ya 17/6/2014, aho ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batatu Byukusenge Nathan, Abraham Ruhumuriza na Hadi Janvier.
Aba bakinnyi bayobowe n’umutoza Sempoma Felix bahagurutse i Kigali kuwa 13/06/2014 berekeza muri Congo Kinshasa. Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda riravuga ko ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Congo hakiri kare kugira ngo ibanze imenyere ikirere ndetse n’imihanda yaho, kuko imwe muri yo usanga iba itameze neza.

Iryo siganwa rizitabirwa n’abakinnyi basaga 150 baturuka mu bihugu nka Sénégal, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Mozambique, Congo Brazzaville, u Rwanda, u Burundi, Ubufaransa, Ububiligi n’ibindi. Biteganyijwe ko rizasozwa kuwa 26/06/2014 bazengurutse ahantu hareshya na kilometero 1200.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri, ubwo ryatangiraga umwaka ushize ryegukanywe n’Umufaransa Clain Médéric naho Umunyarwanda Emile Bintunimana yegukana umwanya wa kabiri, naho mu rwego rw’amakipe hateranyijwe amanota, ikipe y’u Rwnda niyo yari yegukanye umwanya wa mbere.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|