Luc Eymael watozaga Rayon Sport agiye gutoza JS Kairouan yo muri Tuniziya

Umubiligi Luc Eymael wahoze atoza ikipe ya Rayon Sport akaza kuyivamo muri Gicurasi uyu mwaka amaze kuyihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona, yamaze kumvikana n’ikipe yitwa La Jeunesse Sportive de Kairouan yo muri Tuniziya azatangira gutoza mu minsi mike.

Amakuru aturuka muri Tuniziya aravuga ko ikipe La Jeunesse Sportive de Kairouan iri ku mwanya wa munani muri shampiyona yamaze kumvikana n’mutoza Luc Eymael ko azayitoza asimbuye umunya-Serbia Dragan Cvetkovic nawe wagiye gutoza Avenir Sportif Marsa nayo y’aho muri Tuniziya.

Eymael yamaze kwemezwa nk'umutoza wa La Jeunesse Sportive de Kairouan.
Eymael yamaze kwemezwa nk’umutoza wa La Jeunesse Sportive de Kairouan.

Luc Eymael yashakwaga n’amakipe menshi muri Afurika harimo El Merreick yo muri Soudan, Al Ahli Benghazi yo mu Libya n’ayandi. Ubu ariko yamaze guhitamo kuzajya gutoza La Jeunesse Sportive de Kairouan yashinzwe mu maka wa 1942.

Luc Eymael yavuye mu Rwanda abyumvikanyeho n’ikipe yatozaga ya Rayon Sport, nyuma y’uko yari amaze gufatirwa ibihano byo kuzamara amezi atandatu adakora umurimo we wo gutoza mu Rwanda bikomotse ku mvururu zagaragaye nyuma y’umukino wahuje Rayon Sport na AS Kigali muri Mata uyu mwaka.

Eymael yavuye muri Rayon Sport nyuma y'imvururu zakurikiye umukino ikipe ye yakinnye na AS Kigali muri Mata 2014.
Eymael yavuye muri Rayon Sport nyuma y’imvururu zakurikiye umukino ikipe ye yakinnye na AS Kigali muri Mata 2014.

Eymael watoje amakipe menshi muri Afurika harimo AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa, FC Leopards yo muri Kenya, Mouloudia Oran yo muri Algeria, Rayon Sport yo mu Rwanda, arasabwa n’ikipe ya La Jeunesse Sportive de Kairouan kuyihesha umwanya mwiza uzatuma ishobora guhagararira Tuniziya mu marushanwa mpuzamahanga.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka