APR FC na Police FC zifite amahirwe menshi yo gukina umukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro
APR FC na Police FC nizo zihabwa amahirwe menshi yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba tariki 4/7/2014 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ cy’irangiza ibanza yabaye ku wa gatatu tariki 11/6/2014.
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 3-1 biyihesha amahirwe yo kuzitwara neza mu mukino wo kwishyura ndetse no kuyisezerera.
APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa munani gusa ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Ndahinduka Michel, Sibomana Patrick wari winjiye mu kibuga asimbura ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 62, mbere y’uko Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ ashyiramo icya gatatu ku munota wa 72.

Igitego cya Miggy cyaje nyuma gatoya y’icyari kimaze gutsindwa na Ghad Niyonshuti wa Kiyovu Sport ariko ntabwo cyari gihagije ngo iyo kipe yambara icyatsi n’umweru ibashe kwishyura.
Uwo mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ndetse n’amahane warangiye hatanzwe amakarita atatu y’umutuku harimo abiri yahawe Hussein Habimana and Mukamba Musombwa ba Kiyovu sport n’indi imwe yahawe Bayisenge Emery wa APR FC.

Kuri Stade ya Mumena, Police FC yahatsindiye SEC Academy ibitego 4-2 nayo yiyongerera amahirwe yo kuzajya ku mukino wa nyuma. Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Sina Gerome wari mu bihe bye byiza wanyeganyeje inshundura inshuro eshatu, naho icya kane gitsindwa na myugariro Amani Uwiringiyimana.
Danny Usengimana na Isaac Muganza nibo batsinze ibitego bya SEC ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, bikaba byagabanyije ikinyuranyo cy’ibitego bari batsinzwe n’ubwo bigaragara ko Police FC ariyo ifite amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma.

Imikino ya ½ cy’irangiza yo kwishyura izakinwa tariki ya 27/6/2014, amakipe atsinze akazakina umukino wa nyuma ku munsi wo kwibohora tariki ya 4/7/2014.
Ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).
Igikombe kiramutse gitwawe na APR FC yanatwaye icya shampiyona, byaha amahirwe Rayon Sport yabaye iya kabiri muri shampiyona ikaba ariyo isohoka kuko APR FC yo yasohoka mu rwego rw’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|