Minisitiri Kalibata arizeza isoko n’inyungu uwashora imari mu bworozi bw’amafi

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda arasaba abashoramari gushora imari yabo mu bworozi bw’amafi muri icyo gihugu kuko ngo amafi afite isoko ririni kandi ryatanga inyungu mu wabikora ku buryo bw’umwuga akabyitaho uko bikwiye.

Ibi Dr Agnes Kalibata ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yabitangarije mu karere ka Bugesera kuwa 13/05/2014, aho yasuraga Rogers Shaw Martin, umushoramari w’umunyamerika ukorera ubworozi bw’amafi mu murenge wa Gashora ku nkombe z’ikiyaga cya Mirayi aho mu Bugesera. Minisitiri Agnes Kalibata yavuze ko korora amafi mu Rwanda bitanga inyungu cyane kuko umusaruro ukenewe ku isoko ukiri mucye.

Aha basobanuriraga minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi uko borora amafi mu byuzi bicukuwe imusozi.
Aha basobanuriraga minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi uko borora amafi mu byuzi bicukuwe imusozi.

Rogers Martin Shaw ni umunyamerika washakanye n’Umunyarwandakazi Idamange Faith. Ubu babana mu Rwanda, bakaba bakora umushinga munini w’ubworozi bw’amafi, aho bafite ibyuzi bicukuye imusozi, hanyuma hakaba impombo zizamura amazi ziyajyana muri ibyo byuzi imusozi.

Bavuze ko ubu basarura ibiro biri hagati y’ibiro 800 na toni mu cyumweru kimwe, bakaba bayagemura ku masoko atandukanye mu Rwanda. Uyu mushoramari avuga ariko ko afite gahunda yo kuzamura umusaruro w’amafi ukagera kuri toni ibihumbi 20 ku mwaka.

Minisitiri Kalibata avuga ko umusaruro w’amafi u Rwanda rukene utaraboneka, ndetse ashimangira ko abashoramari bashaka kunguka bayishora mu bworozi bw’amafi kandi bakizera kunguka n’isoko rinini. Yagize ati “Turimo gushyira ingufu zose mu kubona umusaruro mwinshi tubashe koko gukemura ikibazo cyo kubura amafi dukeneye ku isoko no kuba igiciro cy’amafi kiri hejuru kuko akiri macye.”

Abari aho biboneye ko umusaruro w'amafi uba mwinshi ahantu hato.
Abari aho biboneye ko umusaruro w’amafi uba mwinshi ahantu hato.

Minisitiri Kalibata yavuze ko leta ifite gahunda yo kwigisha abaturage ubworozi bw’amafi bwa kijyambere, mu Rwanda bakaba banororera amafi ahatari mu biyaga no mu byuzi bisanzwe nk’uko uwo mushoramari abigenza.

Uretse korora amafi no kuyagurisha akuze, uyu mushoramari afite n’ituragiro ry’irerero ry’amafi rigezweho, aho bayashyira mu byuma byabugenewe hanyuma mu minsi itatu amagi akaba abyaye amafi bajyana korora mu byuzi hirya no hino.

Aha Rogers Martin Shaw arereka minisitiri Kalibata uko baturaga umurama ukavamo amagi y'amafi.
Aha Rogers Martin Shaw arereka minisitiri Kalibata uko baturaga umurama ukavamo amagi y’amafi.

Rogers Martin Shaw ngo yari afite imbogamizi y’ibiryo by’amafi kuko babitumiza hanze y’igihugu, ariko ngo hari abashoramari bazatangira kubitunganyiriza mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.

Aho i Gashora boroye ubwoko butatu bw’amafi. Ayo bita tilapia zitukura n’izirabura ndetse n’inkube. Umurama w’amafi ngo bawugura mu gihugu cy’u Buhorandi ariko kandi ngo barateganya no kuzuna uwundi awukuye muri Thailande.

Aha Idamange Faith n'umugabo we Rogers Martin Shaw baraganira n'abanyamakuru banabasobanurira uko bakora umushinga wabo
Aha Idamange Faith n’umugabo we Rogers Martin Shaw baraganira n’abanyamakuru banabasobanurira uko bakora umushinga wabo

Asobanura impamvu yahisemo gukorera mu Rwanda, bwana Rogers Martin Shaw yagize ati “Hari ibintu byiza byatumye nza gukorera hano birimo nk’ikirere cya hano kiberanye n’amafi, kuba dufite isoko rinini nta na benshi dupiganwa byose ni ibintu byiza umuntu ukora ishoramari akwiye kureba.”

Martin Shaw n’umugore we Idamange Faith bavuga ko umushinga wabo ukoresha abakozi 24, akaba awukorera ku buso bwa hegitari 17.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubusanzwe mu rwanda nta muntu warambura amaboko agira icyo akora ngo azabe imbwa kuko buri kintu cyamwungura. aba bakoze uyu mushunga rero babere urugero abandi

compa yanditse ku itariki ya: 14-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka