Amb. Rugwabiza yahaye Abayapani impamvu ubucuruzi bwabo muri Afurika bukwiye kugira icyicaro mu Rwanda

Ubwo yari mu nama y’ubucuruzi ihuza Ubuyapani na Afurika, ambasaderi Rugwabiza uyobora ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB yabwiye abashoramari b’Abayapani ko mu mugambi bafite wo kugana Afurika bakwiye kuzagira icyicaro mu Rwanda kuko ngo rufite umutekano udacyemangwa rukanarwanya ruswa rutajenjetse.

Inama y’Ubucuruzi ihuza Ubuyapani n’Afurika, Japan-Africa Business Forum, yabereye mu mujyi wa Tokyo ku matariki ya 10 na 11/06/2014 yashishikarije cyane abashoramari bo mu Buyapani kuza gushora imari muri Afurika, ikaba yaritabiriwe n’abacuruzi, abanyenganda, n’abashinzwe igenamigambi ry’ibihugu mu Buyapani n’Afurika.

Aha ni muri kimwe mu biganiro byatanzwe mu nama y'ubucuruzi ihuza Ubuyapani n'Afurika, Japan-Africa Business Forum.
Aha ni muri kimwe mu biganiro byatanzwe mu nama y’ubucuruzi ihuza Ubuyapani n’Afurika, Japan-Africa Business Forum.

Benedicto Nshimiyimana, umujyanama muri ambasade y’u Rwanda mu Buyapani, yabwiye Kigali Today ko madamu Rugwabiza uyobora RDB yagaragarije abitabiriye ibiganiro ko mu Rwanda hakorwa amavugururwa ku buryo buhoraho ngo urubuga rw’ishoramari rubere buri wese kandi by’umwihariko mu Rwanda hakaba ari aha mbere bakorera muri Afurika bakizera umutekano no kutazahura na ruswa.

Aha ngo niho umuyobozi wa RDB yavuze ati “Abiyemeje gushora imari muri Afurika mwese mukwiye gukorera henshi ariko mukagira icyicaro mu Rwanda kuko ari ho muzabona umutekano uruta ahandi, mugaca ukubiri na ruswa kandi ni mu gihugu cyiri kuvugurura byihuse urubuga rw’ishoramari no kubahiriza amahame y’ubukungu busesuye.”

Iyi nama ngo yari ibaye ubwa mbere yateguwe n’ihuriro ry’abakuriye ambasade z’Afurika mu Buyapani na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igamije gukangurira abashoramari b’Abayapani gushora imari muri Afurika, babaza kubereka mbere na mbere amahirwe ari muri Afurika no kubagezaho amakuru bakeneye mu ishoramari ariko badafite.

Umuyobozi wa RDB yashishikarije Abayapani gushora imari muri Afurika, bakagira icyicaro mu Rwanda ngo aho batazahura na ruswa kandi bakaba mu mutekano usesuye.
Umuyobozi wa RDB yashishikarije Abayapani gushora imari muri Afurika, bakagira icyicaro mu Rwanda ngo aho batazahura na ruswa kandi bakaba mu mutekano usesuye.

Intumwa z’u Rwanda muri iyi nama kandi zateguye ikiganiro ku buryo bwo guhangana n’inzitizi, Risk Management cyatanzwe na ambasaderi Valentine Rugwabiza, aho yashimangiye ko mu by’ukuri inzitizi mu bucuruzi atari umwihariko w’Afurika gusa kuko aho ariho hose ku isi haba inzitizi. Ngo akenshi usanga ibyo abantu bikanga muri Afurika ari ibyo bababibwira gusa ariko ukuri nyako gutanga iyindi shusho kuko mu bihugu byinshi by’Afurika hashyizweho ingamba zihamye zo guhangana n’inzitizi nyazo.

Amb. Rugwabiza kandi yatanze ikiganiro mu nama yateguwe n’ihuriro ry’abikorera bo mu Buyapani ryitwa Keidanren, Japan’s Federation of Private Sector Federation aho yabahishuriye ko badakwiye kugira igenamigambi ryo kwagura ibikorwa ridashingiye kuri Afurika kuko ibipimo by’inzobere ku isi yose byerekana ko Afurika ariwo mugabane usigaranye ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere mu ubukungu ku buryo butajijinganywaho.

Aha Kobe Institute of Computing yasinyanaga amasezerano y'ubufatanye n'ishami ry'ikoranabuhanga mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF ICT Chamber.
Aha Kobe Institute of Computing yasinyanaga amasezerano y’ubufatanye n’ishami ry’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ICT Chamber.

Muri iyi nama kandi itsinda ry’abakora ubucuzi mu Rwanda barimo Abayapani n’Abanyarwanda basangije abitabiriye izi nama ubunararibonye bwabo mu bijyanye n’uburyo ubucuruzi bukorwa mu Rwanda. Ishuri ryigisha ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa ry’ahitwa Kobe, Kobe Institute of Computing ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishami ry’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ICT Chamber.

Aha i Tokyo kandi umuyobozi wa RDB yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi bakuru b’amasosiye n’ibitangazamakuru bikomeye mu Buyapani nka Asahi, Mainichi Nikkei na Kobe Newspaper aho yabagaragarije intera u Rwanda rugezeho ndetse n’amahirwe arurimo yo gushoramo imari.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo yababwiye ni ukuri ndetse cyane ahubwo turi na 2 muri Afurika mukorohereza abashoramari ahubwo abo bayapani nibaze bashore imari mu gihugu gitekanye nkiki cyacu.

Kolode yanditse ku itariki ya: 15-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka