Isura nshya y’umujyi wa Ngororero
Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, akarere ka Ngororero kari karasigaye inyuma mu iterambere ahanini ku birebana n’ibikorwa remezo, ubu kamaze kugera kure mu kwiyubaka aho isura y’umujyi wa Ngororero igenda iba nziza umunsi ku munsi.
Mu myaka itanu gusa ishize, nibwo muri aka karere hageze umuhanda wa kaburimbo ugahuza n’uturere twa Muhanga na Nyabihu ndetse indi mihanda y’igitaka igahuza n’uturere twa Rutsiro na Musanze ikaba irimo kubakwa, aha hakiyongeraho imihanda myinshi ihuza imirenge ikagize.

Umujyi wa Ngororero utaragendwaga cyane kubera ikibazo cy’amacumbi, ubu hashize imyaka ibiri akarere kujuje amazu ashobora kwakira abacumbika ndetse akaba yanakorerwamo inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.
Imyubakire mu mujyi wa Ngororero nayo iratera imbere umunsi ku munsi kuko hashyizweho igishushanyo mbonera ubu kubaka mu kajagari bikaba byaragabanutse ndetse amazu maremare agerekeranye akaba yaratangiye kubakwa muri uyu mujyi.

Iterambere ry’uyu mujyi kandi ryihutishwa n’umuriro w’amashanyarazi umaze imyaka ine gusa ugeze muri uyu mujyi, ubu amasaha y’akazi akaba yariyongereye ndetse n’imirimo ishingiye ku mashanyarazi ikiyongera.
Hashize igihe kitageze ku mezi 8, abakora ingendo babonye gare nshya yujuje ibyangombwa muri uyu mujyi, aho mbere imodoka zahagararaga aho zishatse ndetse hakagaragara akajagari mu gutwara abagenzi. Ubu ama sosiyete atwara abagenzi amaze kuva kuri 2 akagera kuri 5 mu gihe gito.

Mu gihe gutembera rwagati mu mujyi wa Ngororero byari bigoye, aho mu myaka 5 ishize hakoreraga abatwara moto batageze kuri 5, ubu amakoperative yabo ahuza abageze kuri 40 ndetse n’imihanda y’amabuye ikaba yarubatswe muri uyu mujyi ngo yoroshye ingendo.
Akarere ka Ngororero ntikakiri mu bwigunge kuko gakoresha umurongo mugari wa interineti, mu gihe mbere uwayishakaga yagombaga kwerekeza mu mijyi ya Muhanga na Rubavu.

Abakoresha ibinyabiziga begerejwe ibikomoka kuri peterori, kuko muri uyu mujyi hari sitasiyo ya risansi. Icyakora haracyari imbogamizi ku birebana n’ibibanza byo kubakamo amazu meza kandi maremare, kubera imiterere y’umujyi wa Ngororero uri ku musozi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bukomeje gushishikariza abashoramari gukorera muri uyu mujyi, kuko hari isoko rigari bitewe n’uko ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda bikiri mbarwa muri uyu mujyi.



Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane kuko ugereranije n’uko kari kameze mbere hataragera umuriro n’umuhanda wa kaburimbo akarere kacu kari gutera imbere. Gusa mukomeze mukurure abashoramari cyane cyane nk’amabanki akoresha ikoranabuhanga nka Kcb, Ecobank n’izindi. Ikindi restaurants zaho zikagira isuku.
hahahahahaha!!
isuku nayo iragaragara mu muhanda. gusa mu ma restaurants iracyakemangwa. services zitangwa mu tubari tumwe na tumwe iracyari hasi. twashima n’imihanda yakozwe n’abatigistes nayo izatuma umujyi waguka kandi ube mwiza krushaho
erega iki gihugu kiri kwiruka mu iterambere icyakwereka ngororera yo mumyaka nka 15 ishize nibwo wahita ubona itandukaniro rwose, turashima muzehe wacu kuko ijbi byose niwe tubikesha
ikigaragara uyu mugi urimo uratera imbere njye ndahazi uko hari jameze kuko niho iwacu ariko ibi birashimishije birerekana ko abyobozi badasinziriye ahubwo bakora uko bashoboye ngo hakunde hatere imbere mukomereze aho.