Kayonza: Abatuye umudugudu wa Kiyovu bemerewe ubufasha mu kugura ifatabuguzi ry’amashanyarazi

Nyuma y’imyaka igera hafi kuri ibiri badacana kandi barahawe amashanyarazi, abatujwe mu mudugudu wa Kiyovu wo mu kagari ka Musumba mu murenge wa nyamirama wo mu karere ka Kayonza bemerewe n’ubuyobozi bw’akarere ko bazishyurirwa igice cy’amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi nabo bagashaka ikindi gice.

Uwo mudugudu urimo inzu zigera kuri 40 zirimo amashanyarazi zubatswe ku buryo bwa kijyambere zituzwamo abaturage batishoboye, bamwe muri bo bakaba ari abasigajwe inyuma n’amateka.

Uretse inzu eshatu zonyine zibasha gucana ayo mashanyarazi, izindi zose zimaze hafi imyaka ibiri zidacana ba nyirazo bakavuga ko babuze amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi bishyuzwa n’ikigo cya EWSA gihita kibakupira umuriro.

Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu batunzwe n'umwuga w'ububumbyi.
Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu batunzwe n’umwuga w’ububumbyi.

Umudugudu wa Kiyovu ni umwe mu midugudu iri mu karere ka Kayonza yubatswe na leta hagamijwe gutuza neza abaturage batishoboye n’ababaga muri Nyakatsi. Ni umudugudu uri nko kirometero kimwe uvuye ku muhanda wa kaburimbo, ukaba ugizwe n’amazu agera kuri 40 yubatswe kimwe mu buryo bwa kijyambere kandi arimo amashanyarazi.

Inzu 28 zituyemo imiryango y’abari mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka, izindi zikaba zituyemo abandi baturage batari muri icyo cyiciro. N’ubwo bafite ayo mashanyarazi ingo eshatu gusa muri uwo mudugudu ni zo ziyacana, mu zindi nyinshi mu masaha y’ijoro bagacana udutadowa. Abatuye muri uwo mudugudu bavuga ko babuze amafaranga ibihumbi 56 y’ifatabuguzi yishyuzwa buri rugo.

Bamwe mu bari mu nzego z’ubuyobozi mu kagari ka Musumba bavuga ko kuba abo baturage batabasha kwishyura ayo mafaranga y’ifatabuguzi harimo n’ikibazo cy’imyumvire kuko ngo batazi kwizigama.

Aya ni yo mabuye ya Konkase aba baturage birirwa basa, uwabashije gukora cyane akuzuza ibijerekani bitatu akishyurwa amafaranga 450.
Aya ni yo mabuye ya Konkase aba baturage birirwa basa, uwabashije gukora cyane akuzuza ibijerekani bitatu akishyurwa amafaranga 450.

Bamwe mu bawutuyemo batunzwe n’umwuga w’ububumbyi, abandi bakora akazi ko kumena amabuye bita konkase bakayavanamo urusekabuye ariko amafaranga bavanamo ngo nta n’ubwo abasha kubatunga ku buryo babona n’ayo basagura yo kwishyura ifatabuguzi ry’amanyashanyarazi.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, tariki 11/06/2014 yasuye abo baturage bamubwira ibibazo byose bituma batabasha gucana amashanyarazi kandi bayafite mu nzu, maze hafatwa umwanzuro ko ubuyobozi bw’akarere bwazafasha abo baturage ku buryo uzajya abona igice cy’ayo mafaranga y’ifatabuguzi akarere kamwishyurira ikindi gice nk’uko Dr Mukabaramba abivuga.

Uyu muturage yari ari gusobanurira Dr Mukabaramba ko kwiyishyurira ifatabuguzi ry'amashanyarazi bitashoboka kuko akazi bakora bagakora ari kwanga kwiba.
Uyu muturage yari ari gusobanurira Dr Mukabaramba ko kwiyishyurira ifatabuguzi ry’amashanyarazi bitashoboka kuko akazi bakora bagakora ari kwanga kwiba.

N’ubwo abo baturage bemerewe kwishyurirwa igice cy’amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi na bo bagashaka andi, birasa n’aho n’icyo gice batazabasha kucyiyishyurira kuko bavuga ko akazi bakora nta mafaranga kabaha uretse kuba bagakora kugira ngo baticwa n’inzara.

Dr Mukabaramba yasabye abayobozi kurushaho kwegera abo baturage kugira ngo babashishikarize kwizigama no muri utwo duke babona, kuko ari bwo buryo bwazabafasha kwiteza imbere aho guhora bumva ko ibintu byose leta izabibakorera.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka