RGB irasaba Intara y’Iburasirazuba kwigira ishingiye ku mahirwe ayibonekamo
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba, barasabwa gushyigikira gahunda yo “Kwigira” bagakorera hamwe, bakabyaza umusaruro amahirwe bafite kugira ngo ubukungu n’iterambere by’igihugu bibashe gutera imbere, hadategerejwe ak’imuhana.
Ibi umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase yabibwiye abayobozi n’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ubwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/06/2014 yari mu karere ka Rwamagana, atangiza ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ku bukangurambaga bwo “Kwigira” mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Iyi nama y’ubukangurambaga kuri gahunda yo kwigira, yahuje abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abikorera bo muri iyi Ntara. Intego yayo ikaba ari ukongerera ingufu ishoramari ryo ku rwego rw’ibanze no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka hirya no hino mu turere kugira ngo kwigira bigerweho mu nzego z’ibanze.

Mu mahirwe aboneka mu ntara y’iburasirazuba harimo ishoramari mu buhinzi bwa kijyambere, ubworozi, ubucuruzi, ubukerarugendo, ndetse no guteza imbere ishoramari rishingiye ku nganda. Urwego rw’abikorera rukaba rusabwa kuzamura imikorere kugira ngo rubashe gusubiza ibi byifuzo kuko byatanga impinduka nziza mu iterambere.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ko mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba hari amahirwe ahagije yashingirwaho kugira ngo abyazwe ubukire, bityo ubukene bukaranduka muri iyi Ntara.
Yagize ati “Hari ubukungu buhagije. Nta mpamvu tutahuza imbaraga kugira ngo ubwo bukungu, tububyaze ubukire ku buryo dusezera ku bukene muri ya ntero y’Iburasirazuba ngo ‘Umurabyo uratinda’.”

Uyu muyobozi wa RGB yakomeje avuga ko muri iyi gahunda yo kwigira, hifuzwa ko uturere dushaka amafaranga yo gukoresha twikuyemo dufatanyije n’abashoramari bagakoreramo, ndetse n’amahirwe atubonekamo, bityo Minisiteri y’Imari ikaza yunganira iyo ngengo y’imari y’ibanze.
Kugira ngo iri terambere rigerweho ndetse kwigira bishoboke bisaba ko abaturage bakoresha amahirwe ahari bagatera imbere kandi amabanki n’ibigo by’imari bikarushaho gukora neza kugira ngo bifashe abaturage gukira, ari na byo bituma bigira, ntibajye bahora bategereje ibituruka ahandi.
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice, ahamya ko kugira uruhare muri iyi gahunda yo kwigira bidasaba kuba umuturage afite amikoro ahambaye ahubwo ko n’uwaba afite amikoro make yakwihatira gushyira mu bikorwa gahunda zose zigamije iterambere kugira ngo agere kuri iyi ntambwe yo kwigira.

Minisitiri w’Ubucuruzi, François Kanimba na we avuga ko gahunda yo kwigira ireba buri Munyarwanda wese, bityo ngo kugira ngo igerweho bigasaba guteza imbere umuco wo kuzigama n’ubunyangamugayo ku bashinzwe gucunga umutungo w’abaturage.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere kizakomeza ubu bukangurambaga bwo “Kwigira” kugira ngo uturere turebe amahirwe dufite, bityo tuyabyaze umusaruro utuma twongera ubushobozi n’ingufu zibyara umusaruro utuma abaturage bihuta mu bukungu n’iterambere.
Iki kigo kandi gisaba ko habaho ubufatanye bw’ibikorwa butuma koko Abanyarwanda bashingira ku mahirwe bafite kugira ngo bigire, bagere ku bukire n’ibitekerezo byiza byubaka igihugu.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
duharanire kwigira kuko umugboa arigira yakwibura agapfa
intara y’uburasirazuba niyo ntara yera kurusha izindi zose zo mu gihugu ubwo rero nkuko umuyobozi yabibabwiye babyaze ayo mahirwe bafite batere imbere ni igihugu cyose kizaba kibyungukiyemo.