Amajyaruguru: Abakora magendu ya kanyanga 800 batawe muri yombi

Uturere tw’Amajyaruguru cyane cyane Gicumbi, Burera na Musanze hamaze igihe kinini havugwa abantu bakora magendu ya Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda bazwi nk’abarembetsi ariko ubu barahagurukiwe ngo 800 bamaze gutabwa muri yombi.

Nk’uko bitangazwa na Guverineri, Bosenibamwe Aime, Ngo hari impungenge z’uko aba bantu bakanze abaturage kandi bakaba bari basigaye bahangana n’abashinzwe umutekano badahagurikwe bazavamo umutwe w’abagizi uhungabanya umutekano w’Abanyarwanda agereranya n’Interahamwe ndetse n’impuzamugambi zahekuye u Rwanda.

Yemeza ko urugamba rwo kubahashya barugeze kure ariko asaba abaturage gutanga umusanzu wabo batungira urutoki abashinzwe umutekano abakiri muri ibyo bikorwa kandi banatanga amakuru.

Abarembetsi bagenda ari itsinda bavuye kurangura ikiyobyabwenge cya kanyanga bakura muri Uganda, bitwaza intwaro gakondo, ngo umuturage ubabonye ava mu nzira kandi yirinda kubatanga kuko ngo bamugirira nabi.

Inama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yagiranye n’abayobozi, abikorera n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Musanze na Burera mu mpera za Mata uyu mwaka, yatanze umusaruro, itinyura abaturage kugira uruhare mu kurwanya abarembetsi.

Urugero rugaragara, nk’uko Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yabishimangiye, ni abaturage bo mu Murenge wa Ruhunde, Akarere ka Burera bafashe abarembetsi umunani mu minsi mike ishize babashyikiriza abashinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Damas Gatare, yemeza ko nihaba ubufatanye bugaragara hagati y’inzego z’ubuyobozi, abashinzwe umutekano n’abaturage ikibazo cy’abarembetsi kizaba amateka mu gihe gito kiri imbere.

Kubera guhana imbibi n’igihugu cya Uganda ari ho kanyanga nyinshi ituruka, Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’icyambu cyinyuzwamo icyo kiyobyabwenge, abantu bayinyoye bahungabanya umutekano mu miryango.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka