Nyanza: Umugore w’imyaka 20 afunzwe akekwaho kwiba umwana

Dushimimana Claudine w’imyaka 20 y’amavuko uvuga ko akomoka mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Gitega mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza akekwaho icyaha cyo kwiba umwana ngo amwiyitirire ko ari uwo yabyaranye n’umugabo wamuteye inda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 12/06/2014 uyu Dushimimana Claudine yabwiye Kigali Today ko nawe yari afite umwana uri mu kigero nk’icy’uwo yari yibye gusa ngo nawe ntiyigeze agira amahirwe yo gukomeza kumurera ngo kuko yaje gutwarwa n’undi muntu.

Avuga ko se umubyara nawe atazi uwo mwana babyaranye ngo niyo mpamvu yashatse kujya kumusura amushyiriye uwo mwana yari yibye ariko agezeyo yasanze mu gace yari amujyanyemo ariho naho uwo mwana avuka maze bimuviramo guhita atabwa muri yombi.

Mu busobanuro bwe avuga ko uwo mwana yamwibye nyina ubwo bari bahuriye kuri stade y’Akarere ka Nyanza habereye ibirori.

Ati: “Umwana yarize ndi iruhande rwa nyina maze musaba ko mumufasha aranyemerera arahora mbibonye ntyo ntangira kwigenzagenza gahoro gahoro mba nderenze ariko naje gufatwa ari uko basanze mu gace nari mujyanyemo ari naho umwana avuka”.

Ngo nyina w’uyu mwana yatashye iwe avuga ko yibwe umwana ariko asanga uwamwibye yafashwe nzira ko yaje amwiyitirira.

Uyu mwana yari yibye ngo nawe yari mu kigero nk’icy’uwo Dushimimana yabuze kandi ngo umwaka wari ushize se atazi uko asa usibye kumenya ko yabyaye gusa umwana w’umukobwa.

“Nabonaga ko biza kunyorohera gushuka se umubyara nkamwaka indezo n’ibindi byo kumwitaho ariko nta kindi kibi nari buzakorere uriya mwana” nkuko Dushiminama Claudine watawe muri yombi akekwaho kwiba umwana akomeza gusobanura icyari cyihishe inyuma y’ubu bujura bw’umwana.

N’ubwo uyu Dushimimana akomeza kwemeza ko uwe nawe bamutwaye hari ugukeka kwinshi ko yaba yarihekuye maze akaba ariyo mpamvu yashakaga kwiba uw’abandi ngo abone uwo yereka umugabo babyaranye.

Umugenzacyaha kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza uri gukurikirana iyi dosiye avuga ko uyu Dushimimana Claudine bakomeje kumukoraho iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye neza niba ukwisobanura kwe ariko kuri kwe.

Iki cyaha cyo gushimuta umwana gihanwa n’amategeko mu Rwanda aho uwagikoze ashobora guhabwa igihano gishobora kugera ku myaka 10 y’igifungo bitewe n’uburyo cyakozwemo nk’uko ingingo ya 258 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda abiteganya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka