Abarwayi bambura ibi bitaro akenshi ni ababa batagira ubwisungane mu kwivuza cyane usanga baniganjemo abapagasi, baba baraturutse ahandi, cyangwa ababa bari mu byiciro by’ubudehe batagakwiye kuba barimo; nk’uko bisobanurwa na Dr. Rutagengwa Alfred uyobora ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.
Agira ati “byibuze mu kwezi ibitaro bihomba amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu, kuko umurwayi iyo aje arembye ntabwo tumusubiza inyuma kuko turamwakira tukamuvura maze akagenda agiye”.

Uyu muyobozi avuga ko hari n’igihe abarwayi baza ariko badafite na yayandi yongerwa kuri mutuweli nabwo bigatuma ikigo gihomba.
Mu gucyemura iki kibazo mu buryo burambye; ubuyobozi bw’ibitaro busaba ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kubafasha gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko bugiye gukora ubukangurambaga abaturage bose bakagira ubwisungane mu kwivuza, kandi ko kubijyanye n’ibyiciro by’ubudehe ngo bitarenze amezi abiri ibi byiciro bizasubirwamo kugira ngo abantu bose babe mu byiciro bakwiye kuba barimo nk’uko bivugwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscila.
Ati “ubu buryo rero nizo ngamba zizacyemura ibi bibazo, aba barwayi ndetse n’ibitaro bihura nabyo. Ariko turizera bizakemuka dufatanyije n’abaturage”.

Ibitaro bya ADEPR Nyamata ni byo bitaro byonyine bibarizwa mu karere ka Bugesera, bikaba byakira abarwayi baturutse mu bigo nderabuzima 15.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|