Kamonyi: Umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto, ubangamira abawukoresha kubera ivumbi n’imikuku
Muri iki gihe cy’impeshyi, abakoresha umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto, bavuga ko babangamiwe no kuwugendamo, kuko kubera ko udakoze neza, urimo ivumbi n’imikuku myinshi. Ibi kandi bibangamiye n’abawuturiye kuko ivumbi ribasanga mu nzu rikabangiriza.
Uyu muhanda ukoreshwa cyane n’abantu batandukanye kuko ariwo uhuza Ruyenzi n’utundi tugari tugize umurenge wa Runda, ukaba ari nawo werekeza ku Ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya Runda, ku Kigo nderabuzima cya Gihara, ku mashuri y’i Gihara n’ay’i Kagina.
Hajya hagaragara imashini ziwutsindagira, ariko kubera impande zimwe na zimwe arizo ziriho imigende, usanga mu gihe cy’imvura ucikamo imikuku, ndetse n’izuba ryacana rikazasanga itaka rikomeye imvura yararitwaye hasigaye irivamo ivumbi.
Abakoresha n’abaturiye uyu muhanda bibaza impamvu udakorwa neza kandi ari umwe mu mihanda y’ingenzi yo muri aka karere, kuko ujya wifashishwa iyo umuhanda munini wa Kaburimbo wagize ikibazo, ukanyuramo imodoka zijya cyangwa ziva i Kigali zerekera mu Majyepfo.

Si abagenzi babangamirwa n’uyu muhanda bonyine, kuko n’abawuturiye bavuga ko iyo impeshyi yaje bitegura kurwaza indwara z’ubuhumekero kubera ivumbi rihora rituma hejuru y’ingo za bo; ndetse n’ibikoresho byo mu rugo ivumbi rigatuma bigira umwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, ahamya ko uyu muhanda ukenerwa cyane. Ngo ahereye ku bushobozi bw’akarere kugira ngo utangirika, ukenewe kongerwamo itaka rikomeye ryitwa “Raterite” ukanatsindagirwa.
Ariko akomeza avuga ko nk’umuhanda wakwifashishwa igihe umuhanda munini wagize ikibazo, mu nyigo ndende y’iterambere ry’akarere (DDP), biteganyijwe ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo kugira ngo bakemure icyo kibazo mu buryo bw’igihe kirekire.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|