Mukarange: Umwana w’imyaka ibiri yagwiriwe n’igikuta cy’inzu arapfa
Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri wo mu mudugudu wa Kinyemera mu kagari ka Bwiza ko mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ku gicamunsi cya tariki 11/06/2014 yagwiriwe n’igikuta cy’inzu ahita apfa.
Icyo gikuta cyagwiriye uwo mwana ubwo yari ari gukinira hafi y’inzu ababyeyi be bagiye guhinga. Iyo nzu yari yubakishije amatafari ya rukarakara kandi ngo yari yaratangiye kwiyasa itanasubirije nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Mukandoli Grace yabidutangarije.
Yagize ati “Ni inzu y’inkarakara batasubirije kandi yari yarajemo imisate kubera ko itari ifite igitebe cya sima na fondasiyo ya yo idahamye, imyubakire yayo ni yo yatumye habaho iyo mpanuka”.
Ababyeyi b’uwo mwana ngo ni abimukira bageze i Kayonza baturutse mu karere ka Ngororero. Kuva iyo mpanuka ibaye babaye bacumbikiwe n’abaturanyi ba bo, basabwa kubanza kuvugurura iyo nzu ya bo bakayubaka neza, hanyuma bakazemererwa kuyisubiramo ari uko bigaragara ko nta zindi mpungenge ishobora guteza nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange akomeza abivuga.
Yongeraho ko abayobozi b’imidugudu basabwe kugenzura mu midugudu ya bo ku bufatanye n’abaturage hakarebwa niba nta zindi nzu zimeze nk’iyo yaguye zishobora guteza ibibazo, kugira ngo na zo zisanwe hakiri kare.
Cyakora kugeza ubu ngo nta yindi nzu iragaragaraho kugira ibibazo byateza impanuka nk’iby’iyo yagwiriye uwo mwana, ariko ngo n’aho yagaragara nyirayo azashishikarizwa kuyisubiriza no kuyisana neza, abatishoboye bakazahabwa umuganda w’abaturage.
Ababyeyi bo ngo bakwiye gucungira hafi abana bakiri bato kuko biba byoroshye ko bahura n’impanuka zishobora kubambura ubuzima igihe bari bonyine nta muntu mukuru ubakurikiranira hafi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|