Komite y’abanyeshuri yatowe muri RTUC yiyemeje kuzamura ubuzima bw’abaturage
Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’Ubutetsi n’Ubukerarugendo (Rwanda Tourism University College/RTUC), baratangaza ko muri iyi manda yabo bazita ku masomo y’abanyeshuri ariko bakibuka no gufasha abaturage muri gahunda zitadukanye za Leta.
Izo gahunda ni izijyanye n’umuganda, ubwisungane mu buvuzi ndetse n’ubukangurambaga butandukanye, nk’uko Jerome Irankunda, umuyobozi mushya w’abanyeshuri yabitangaje ubwo yarahiraga kuri uyu wa Gatatu tariki 11/6/2016.

Yagize ati “Icya mbere ni ukwiga tugafasha bagenzi bacu uko baziga imbogamizi iyo ariyo yose bahura nayo tukabahuza n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo bazabashe gutsinda amasomo yabo neza.
Ikindi tugomba gufashanya guteza imbere abaturage duturanye nabo, dukora umuganda n’izindi gahunda za Leta tutitaye ko turi kwiga muri kaminuza ahubwo tukagira undi musanzu dutanga hanze.”

Ubuyobozi bw’ishuri bwishimiye kuba mu buyobozi bubahuza n’abanyeshuri hiyongereyemo amaraso mashya, ariko bukaba bwabasabye gukora cyane kugira ngo bazashimishe abanyeshuri, nk’uko Gustave Tombola, wungirije umuyobozi wa RTUC yabitangaje.
Ati “Kugira ngo bahagararire bagenzi babo ni uko bakoresha igihe cyabo bakiga kugira ngo niba hari ikibazo abanyeshuri babajije be guhuzagurika. Na none nk’ubuyobozi bwa kaminuza tubafitemo icyizere ukuntu bazadufasha kuyobora. Ntago twapfa kumenya ibibazo byose biri mu banyeshuri ariko nk’abanyeshuri bahagarariye abandi biroroha kuko bo baraza bakatugezaho ibibazo byose muri rusange.”

Kaminuza ya RTC yemerwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) nk’ishuri rifite akamaro gakomeye ku bukerarugendo bwo mu Rwanda. Iki kigo kikavuga ko gifatanya n’iri shuri mu bijyanye no kumenyereza abanyeshuri umwuga no mu zindi gahunda z’amasomo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Biba byiza cyane iyo abantu bashyize hamwe, ntakizatunanira, ibyo twiyemeje tuzabigeraho tunarenzeho !
iyo comite igiyeho turayishigikiye cyaneeee kuko nubusanzwe dusanzwe dukorana neza bakatuvuganira nubwo batabura guhura nimbogamizi ariko baragerageza. imana izabibafashemo. byumwihariko rero uwomuyobozi wokuruhande nduwayezu jean claude njye ndamuzi neza kuko no mumudugudu anyobora atuyobora neza umudugudu wagasaro ubu turi imbere mumurenge wakakiru tubikesha we byumwihariko nkamaraso mashya ari muri komite bakorana. ni bakomnereze aho icyo uzaba ntaho kijya!