Rutsiro: Uwiciwe amatungo agasenyerwa n’inzu arasaba kurenganurwa

Utazirubanda Athanase utuye mu mudugudu wa Kigali mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro ababazwa n’uko abasore batatu barimo na murumuna we bamugabyeho igitero iwe mu rugo, basanga adahari bakamwicira intama enye n’inyana, bamusenyera n’inzu, bafashwe bashyikirizwa polisi, ariko nyuma y’igihe gito bararekurwa none bakaba basigaye bamwishima hejuru.

Abo basore batatu bateye urugo rwa Utazirubanda mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 24/03/2014, baca inzugi ebyiri n’idirishya kugira ngo babone uko binjira mu nzu ariko basanga Utazirubanda ntawe uhari, bamubuze bica intama ze enye n’inyana imwe bifashishije udufuni n’imihini, bamena n’amategura ye 200, nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Ruzindana Ladislas.

Intandaro y’ubwo bugizi bwa nabi ngo ni amakimbirane yari asanzwe hagati y’abo bavandimwe babiri ari bo Utazirubanda na Bahiganumva. Utazirubanda ngo yatije inzu murumuna we Bahiganumva, ayishakiramo umugore, hashize igihe amusabye kuyimusubiza undi aranga, dore ko ngo yari yarashatse n’impapuro zemeza ko bayiguze. Byabaye ngombwa ko bayimusohoramo ku ngufu, ayisohokamo nabi, ndetse arakaye, avuga ko azihorera.

Utazirubanda (hagati) yagaragaje ikibazo cye mu nama abaturage b'akarere ka Rutsiro bagiranye na Guverineri w'intara y'Uburengerazuba.
Utazirubanda (hagati) yagaragaje ikibazo cye mu nama abaturage b’akarere ka Rutsiro bagiranye na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba.

Bahiganumva ngo yigeze no kwiba inka se, ayigurisha ibihumbi 130, aha mukuru we ibihumbi 100 ngo abimubikire. Icyo cyaha cy’ubujura yaje kugifungirwa, mukuru we na se bamusabira imbabazi arafungurwa, yaka mukuru we ya mafaranga yamubikije, amubwira ko ntayo afite ko bayakoresheje muri gahunda zo kugira ngo afungurwe, ibi na byo akaba atarabyishimiye.

Bakimara gukora iryo bara, bahungiye mu ishyamba kimeza rya Mukura, ubuyobozi n’abaturage bajya kubashaka, babakuramo babashyikiriza polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, sitasiyo ya Gihango, ariko nyuma y’igihe gito bararekurwa.

Utazirubanda agaragaza impungenge z’uko basigaye bamwishima hejuru bakavuga ko batsinze, amatungo ye bakaba barayiciye ubusa.
Ati “nitangiraga mituweli, ngatanga ibihumbi 21 mbitangira umuryango wanjye, ubu umutungo nari mfite ko bamaze kuwica, ubu umuryango wanjye nzawutangira mituweli mvanye hehe?”

Amatungo ye yishwe ngo ni yo yakuragaho mituweli, none akaba yifuza ko abayishe bakanamusenyera bakurikiranwa.
Amatungo ye yishwe ngo ni yo yakuragaho mituweli, none akaba yifuza ko abayishe bakanamusenyera bakurikiranwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Ruzindana Ladislas, yemeza koko ko kuba abo basore bararekuwe byateje ikibazo muri uwo mudugudu batuyemo, kuko abishe izo ntama n’inyana bagasenya n’inzu babikoze abantu bababona, dore ko n’umwe mu babikoze ari murumuna wa Utazirubanda witwa Bahiganumva.

Kubera ko Bahiganumva aba iwabo kwa se na nyina, umurenge wasabye ababyeyi be ko bakwishyura ibyangijwe, ariko se na nyina ngo baramushyigikiye, ku buryo ngo ubona badashaka kurangiza ikibazo.

Mu nama iheruka kubera mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro tariki 11/06/2014 yari irimo na guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, iki kibazo cyongeye kugaruka, Guverineri ategeka ko bagomba gufata ku munani w’uwo musore bakishyura ibyo yangije. Guverineri yasabye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya kugikurikirana kandi agashyiraho n’igihe icyo kibazo kizaba cyamaze gukemuka.

Guverineri Mukandasira yasabye ababyeyi b'uwo musore kumuha umunani kugira ngo yishyure ibyo yangije kandi asaba abayobozi mu murenge gukurikirana icyo kibazo.
Guverineri Mukandasira yasabye ababyeyi b’uwo musore kumuha umunani kugira ngo yishyure ibyo yangije kandi asaba abayobozi mu murenge gukurikirana icyo kibazo.

Ababyeyi be bari muri iyo nama basabwe guha umunani umuhungu wabo kugira ngo yishyure ibyo yangije kandi umuyobozi w’akarere na Guverineri basaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge kubikurikirana ku buryo icyo kibazo kiba cyakemutse mu gihe kitarenze icyumweru.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira Kigalitoday itugezaho amakuru kandi ikaba iduha umwanya wo kuvuga icyo tuyatekerezaho. Iyi nkuru njye inteye agahinda kuko nk’umunyarwanda ushaka ko igihugu kigendera ku mategeko nk’uko kibiharanira iki kibazo cyarabayemo ruswa. Iyi ruswa mvuga yabaye mu irekurwa ry’abakoze ibikorwa ntatinya kwita ibya giterahamwe byo kujya gutera umuntu wamubura ukamwicira amatungo ukanamusenyera. Ibi ubwabyo ni icyaha gikomeye cyagombaga gufungirwa bagakatirwa n’inkiko kandi si ibimenyetso byabuze. Kuba rero bitaragenze gutyo, maze nyir’uguhemukirwa yakwitabaza n’izi nzego nkuru zari zabasuye bakamusabira ubwishyu gusa, ndabona ari wa muco wo kudahana kuko umutima w’ubugome babikoranye batawuhaniwe. Nihimakazwe ibihano bikwiranye n’ikosa mu butabera. Ni ibyo nsabye kigalitoday kunsangiriza abandi basomyi.

Ntange inama yanditse ku itariki ya: 15-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka