Ubuholandi bwandagaje Espagne, Cameroun itangira itsindwa na Mexique
Ku munsi wa kabiri w’imikino y’igikombe cy’isi irimo kubera muri Brazil Ubuholandi bwanyagiye Espagne ibitego 5-1 mu mukino wazo wa mbere mu itsinda rya kabiri, mu gihe mu itsinda rya mbere Cameroun, imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika, yatangiye itsindwa na Mexique mu mikino yabaye kuwa gatanu tariki 13/06/2014.
Ubuholandi bwari bwaratsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’igikomeb cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010, bwaje mu mukino bufite ishyaka ridasnzwe, gusa bubanza gutsindwa igitego cyakomotse kuri penaliti yatanzwe hamaze kuba ikosa mu rubuga rw’amahina kuri rutahizamu wa Espagne Diego Costa.

Nyuma y’iyo penaliti yatewe neza na Xabi Alonso, Espagne ntiyongeye kubona umupira kuko haba mu kuwuhanahana ndetse n’amahirwe imbere y’izamu byihariwe n’Ubuholandi gusa. Ibi byaje gutuma ku munota wa 44 umukinnyi Robin Van Persie atsinda igitego cyiza cyane ku mupira mwiza yahawe mu kirere na Daley Blind akawurenza umunyezamu wa Esipanye witwa Iker Casillas akoreshe umutwe akawuboneza mu ncundura.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari igitego 1-1, ariko igice cya kabiri Ubuholandi bworohewe cyane n’umukino kuko Espagne yagaragazaga intege nkeya ku myanya yose yo mu kibuga. Ku munota wa 53, Arjen Robben wari wakomeje kubuza amahoro ba myugariro ba Espagne, yabatsindanye igitego cya kabiri, Stefan de Vrij atsinda icya gatatu, Robin Van Persie atsinda icya kane.

Umunyezamu Iker Casillas yakoze amakosa yo gusohoka nabi, byavuyemo ibitego bibiri ubwo ku munota wa 72, aherejwe umupira na bagenzi be, Casillas yatinze kujya kuwutera maze Robin Van Persie arawumutanga ahita atsinda igitego cya kane ari nacyo cye cya kabiri.

Igitego cya gatanu cy’Ubuholandi cyaturutse ahanini ku ntege nke za Sergio Ramos, kuko Arjen Robben yamwambuye umupira, anamukurikiye ashaka kuwumwambura aramusiga. Uyu rutahizamu Robben yacenze ba myugariro ndetse n’umunyezamu atsinda igitego cye cya kabiri, ari nacyo cyabaye icya gatanu, umukino urangira ari 5-1.

Muri iryo tsinda kandi igihugu cya Chili cyatsinze Australia ibitego 3-1. Abakinnyi Alexis Sachez, Jorge Valdivia na Jean Beausejour nibo batsinze ibitego bya Chili, naho icy’impozamarira cya Australia igitsindirwa na Tim Cahill.
Mu mikino imaze kuba, Ubuholandi buyoboye itsinda rya kabiri n’amanota atatu kuri atatu bunganya na Chili iri ku mwanya wa kabiri, Australia ikaza ku mwanya wa gatatu naho Espagne ikaza ku mwanya wa kane. Iyo mikino yabanjirijwe n’uwahuje Cameroun na Mexique yo mu itsinda rya mbere urangira Cameroun, imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika, itsinzwe igitego 1-0 cyinjijwe na Oribe Peralta ku munota wa 60.

Gutsindwa kwa Cameroun byatumye ifata umwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere inyuma ya Brazil ya mbere n’amanota atatu kuri atatu inganya na Mexique ya kabiri, naho Croatia yatsinzwe na Brazil ibitego 3-1 mu mukino ubanza, ikaza ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma.
Imikino y’igikombe cy’isi irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/06/2014, ahakinwa umukino wo mu itsinda rya gatatu uhuza Colombia n’Ubugereki guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaza gukirikirwa n’uwo mu itsinda rya kane uhuza Uruguay na Costa Rica guhera saa tatu z’umugoroba.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|