Abimuwe n’urugomero rwa Rusumo bagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo

Imirimo yo kubaka amazu azatuzwamo imiryango yagizweho ingaruka n’imirimo yo kubaka Urugomera rw’Amashanyarazi rwa Rusumo iri kugana ku musozo. Biteganyijwe ko iyi miryango izahabwa aya mazu mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yavuze ko imiryango isaga 80 ni yo izatuzwa muri aya mazu. Usibye aya mazu, abazatuzwa begerejwe ibindi bikorwa remezo by’ibanze, birimo irerero (Early Childhood Development – ECD), ndetse banubakiwe ibiraro by’amatungo, mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabo.

Uruganda rw’amashanyarazi rwa Rusumo ni umushinga munini w’amashanyarazi akomoka ku mazi, uherereye ku isumo rya Rusumo ku mugezi w’Akagera, ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, hafi cyane n’u Burundi.

Uyu mushinga washyizweho ku bufatanye bw’ibihugu bitatu: u Rwanda, u Burundi na Tanzania, hagamijwe kongera amashanyarazi ahendutse kandi arambye muri aka karere.

Uruganda rufite ubushobozi bwo gutanga megawati 80 (80 MW) agabanwa ku buryo bungana n’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya, rukaba rucungwa na Rusumo Power Company Limited (RPCL) na yo ihuriweho n’ibi bihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka