Mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere ndetse n’abagize imitwe ya Politiki yemeye kumutangaho umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko iby’ibanze byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu (…)
Dr. Frank Habineza wiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yashimiye Paul Kagame watangajwe ko yatsinze amatora by’agateganyo.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze gutangaza ko ibyibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika by’agateganyo umukandida Paul Kagame afite amajwi 99.15%.
Alphonsine Niyonsenga wo mu Mudugudu w’Akakanyamaza mu Kagari ka Rango B, Umurenge wa Tumba, yabyaye abazwe, ikinya kimushizemo yihutira kujya gutora.
Uwageze kuri site y’amatora ya Ecole Autonome iherereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yagiye ahura n’abantu bambaye ibyangombwa bibaranga (badges) biriho amabara y’ibendera ry’u Rwanda.
Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, hamwe n’umuryango we, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024 bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Kimwe n’ahandi mu Gihugu, abaturage bo mu Karere ka Musanze bazindukiye mu gikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwitabiriye amatora bwa mbere rwitorera Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’Abadepite, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, rwishimiye kuba na rwo rwagize uruhare mu kugena abazayobora igihugu runifuza ko hatagira upfusha ijwi ubusa.
Mukeshimana Solange, wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko yakuze azi ko umucunguzi w’Isi ari Yesu Kristo ariko nyuma abona undi mucunguzi ari nawe yatoye kugira ngo azayobore u Rwanda kandi bishobotse yaruyobora ibihe byose.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, arashimira abaturage bakomeje kwitabira igikorwa cy’amatora, asaba ko buri wese akora ibimureba akarangiza inshingano ze mboneragihugu zo kwitorera abayobozi, mu ituze no mu mutekano.
Ababyeyi n’abarwaza ku bitaro bya Kabgayi bishimiye gutora banabyaye, kuko bituma bakomeza kugira icyizere cyo kubaho no kuramba.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green party of Rwanda), yatangaje ko agifite icyizere cyo gutsinda amatora.
Abanyarwanda basaga miliyoni icyenda kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024, babyukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bazayobora Igihugu mu iterambere cyimirije imbere rya 2030.
Abanyarwanda batuye mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi mbere yo gukomeza gahunda zabo za buri munsi z’ibikorwa byambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi, babanje kuzindukira mu bikorwa byo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Mu myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo muri uyu mwaka wa 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwireba no kwiyimurira aho umuntu azatorera akoresheje ikoranabuhanga kuri telefone (*169#) mu rwego rwo korohereza abantu bakoraga ingendo ndende bajya (…)
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga bakiriye abahanzi batandukanye batuye mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera barimo na Knowless waherukaga kubimusaba nawe akamwemerera ko azabatumira akanabagabira.
Kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Berlin mu Budage hasojwe igikombe cy’u Burayi cyaberaga muri iki gihugu cyegukanwa na Espagne itsinze u Bwongereza ibitego 2-1.
Abantu umunani (8) bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Musanze ni bo bahitanywe n’inkuba mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 8 uku kwezi. Abahitanywe n’inkuba bose ni abagore, ikaba yarabakubitiye mu Mirenge itandukanye.
Mu gihe habura amasaha make ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite atangire ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu, abaturage bo mu Mudugudu wa Mwijuto, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bishimiye kuzatorera ahantu heza kandi hahesha agaciro abo bazatora kandi biteguye kuzindukira kuri site y’itora mu (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kuwa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazarara bamenye icyerekezo cy’ibyavuye mu matora, kubagaragariza aho kubarura bigeze ndetse n’uko amajwi azaba ahagaze ku bakandida Perezida.
Abantu bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye, bavuga ko muri rusange hari impinduka zigararagara mu kubagezaho amakuru no kwitabwaho mu bikorwa bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Kuwa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.
Igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, cyatangiriye mu mahanga kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024. Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu gihe abantu batora hari ibyo babujijwe kuri Site cyangwa se icyumba cy’itora, nk’uko bigenwa n’Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rihindura Itegeko Ngenga n০001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.
Perezida Paul Kagame, ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, asanga kimaze igihe kirekire bituma abura uburyo akivugamo kuko akibazwa inshuro nyinshi akakivugaho ariko bugacya akongera kukibazwa.
Ubuyobozi bw’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) bwatangaje ko muri manda y’imyaka itanu iri imbere bazaharanira ko umushinga wa gari ya moshi ushyirwa mu bikorwa.
Polisi y’igihugu yatangaje ko ahazatorerwa (Sites) ndetse n’ibikoresho byose bicungiwe umutekano neza mu gihe igikorwa cyo gutora nyirizina kizaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryashimiye abaturage b’uturere twose tw’u Rwanda, uburyo bakiriye abakandida baryo mu bikorwanbyo kwiyamamaza mu mayora ateganyijwe mu cyumweru gitaha.
Paul Kagame usanzwe uyobora u Rwanda akaba no mu bakandida Perezida bahatanira kuruyobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere, yavuze ko abakijandika mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo bazapfa bagezeho aboneraho gusaba Abanyarwanda n’abato muri rusange kubarwanya.
Paul Kagame, yagaragaje ko atakekeranya ibizaba naramuka atakiyobora u Rwanda kuko igihe azaba adahari yizeye ko Abanyarwanda bazagira andi mahitamo y’umuyobozi uzabayobora kandi neza.
Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka ari kumwe na mugenzi we, Maj Gen Alberto Diago Nampele w’Ingabo za Mozambique (FADM) basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Mocimboa da Praia na Palma mu ntara ya Cabo Delgado.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri Site ya Gahanga, aho Umukandida wa RPF-Inkotanyi yasoreje gahunda ye yo kwiyamamaza yari amazemo ibyumweru bitatu, Perezida w’Umutwe wa Politiki wa PSD, Vincent Biruta yashimangiye ko imitwe ya Politiki irimo PSD,PL, PSR,UDPR,PDI,PDC, PPC na PSP yahisemo gushyigikira Umukandida (…)
Umukandida wa RPF-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Gahanga mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 yasabye abitabiriye iki gikorwa gukomeza guhitamo neza umuyobozi ubabereye kuko Abanyarwanda bagomba kubaho uko bashaka batagomba kubaho uko (…)
Kamanzi Sefu Zacharie, yashimiwe mu ruhame nk’umwe mu bantu babaye imbarutso yo gutangiza ishyaka rya PDI mu hahoze hitwa Ruhengeri ariyo Musanze y’ubu, nyuma yo gutinyuka gusubiza ikarita y’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), ayoboka PDI icyo cyemezo gikangura benshi.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze biganjemo abo mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bagiye borozwa amatungo magufi muri gahunda ya ‘Intama ya Mituweli’, bavuga ko bikomeje kubafasha gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, ku buryo ubu batakirembera mu ngo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yabwiye abakandida biyamamaza ku mwanya w’uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko ko imigabo n’imigambi bagaragaje yababereye umukoro.
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, byabereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church Bishop Rugamba Albert yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.
Umusaza Sezibera James wo mu Mudugudu wa Marongero Akagari ka Ryabega Umurenge wa Nyagatare, avuga ko abifitiye ubushobozi yasubiza mu buto Nyakubahwa, Paul Kagame, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, kugira ngo akomeze ayobore u Rwanda.
Ni umuhanda uva ku Kabaya werekeza ahari uruganda rwa Rubaya, wangizwa n’imvura nyinshi bigatuma ubuhahirane bugorana mu baturage bakorera ubucuruzi mu isantere ya Kabaya.
Ibiro bya perezida wa Kenya byatangaje ko ‘byemeye ubwegure’ bw’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Japhet Koome wabugejeje kuri Perezida Dr. William Samoei Ruto kuri uyu wa Gatanu.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza ndetse kwiyamamaza bijyanye n’amatora ku bakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hamwe n’Abadepite bitagomba kurenza kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024.
Mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu kagari ka Muganza mu mudugudu wa Nyagacyamo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo imodoka irangirika cyane.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryasezeranyije abaturage bo mu Turere twa Burera na Musanze ko nibaritora, rizaharanira ko buri mwana agira itungo rigufi (amatungo magufi) yorora, hagamijwe gutoza abana gukora bakiri bato.
Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yari mu bikorwa byo kumwamamaza byabereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yagarutse ku nkuru y’uburyo yisanze atuye munzu yigeze kunyuraho Umujandarume agashaka kumugirira nabi ariko akamucika.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yagaragarije indorerezi ibyo bakwiye kwitwararika mu gihe bazaba barimo kugenzura igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe guhera tariki 15 Nyakanga ku bari imbere mu gihugu.
Indorerezi z’amatora zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda, hagamijwe kugenzura niba azakorwa mu mucyo n’ubwisanzure nkuko bigenwa n’amategeko.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo umukandida ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame yiyamamarije mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo abasezeranya ko nibatora neza tariki 15 Nyakanga ku munsi nyirizina w’amatora umuhanda ujya Bumbogo uzashyirwamo kaburimbo.