Indonesie: Musenyeri Paskalis Bruno Syukur yanze kugirwa Karidinali

Musenyeri Paskalis Bruno Syukur, Umwepiskopi wa Bogor muri Indoneziya yivanye mu mubare w’abazashyirwa mu rwego rwa Karidinali, mu muhango wari uteganyijwe tariki 7 Ukuboza 2024.

Musenyeri Paskalis Bruno Syukur yanze kugirwa Karidinali
Musenyeri Paskalis Bruno Syukur yanze kugirwa Karidinali

Umuvugizi wa Vatikani yatangaje ko uyu mwepiskopi, yasabye ko atagirwa Karidinali nyuma yo kwemezwa na Papa Fransisiko muri 21 azashyira muri uru rwego tariki 7 Ukuboza 2024.

Musenyeri Paskalis Bruno Syukur, Umwepiskopi wa Bogor muri Indoneziya avuga ko impamvu yabimuteye ari uko yifuza gukomeza kwitangira umuryango w’Imana nk’Umusaserodoti n’Umwepiskopi.

Iki cyemezo kikaba cyatumye abari kuzashyirwa mu rwego rwa Karidinali tariki 7 Ukuboza baba 20 aho kuba 21 nk’uko Papa Fransisiko yari yabitangaje.

Iki cyemezo cya Musenyeri Paskalis, cyatunguye abantu benshi kuko kuba Karidinali ari urwego rufatwa nko kuzamurwa mu ntera muri Kiliziya.

Abantu batandukanye nyuma yo kumva iki cyemezo Musenyeri Paskalis yafashe cyo kwanga kugirwa Karidinali bamushimiye ubwiyoroshye no kudakunda Ubuyobozi ndetse no kwita ku ntama yaragijwe.

Mathias Ngiruwonsanga mu butumwa yanditse kuri X yagize ati “Biratangaje kubona umuntu nk’uyu muri iki gihe turimo. Ku bwanjye Isi ya none ikwiye abantu benshi bafite imyumvire nk’iye. Mbega ubwiyoroshye butangaje!”.

Undi nawe yagize ati “Mbega icyemezo gikomeye. Arabona kongererwa inshingano ajya mu nama nyinshi i Roma cyane ko Karidinali aba ari ambasaderi wa Papa aho yamutuma hose bitamufasha gukenura neza Ubushyo aragijwe”.

Abakirisitu Gatolika bamwe bafashe Musenyeri Paskalis Bruno Syukur, nk’umuntu udasanzwe kuko bidakunze kubaho ko umuntu afata icyemezo cyo kwanga kuzamurwa mu ntera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka