EdTech Monday iragaruka ku kongera murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro
EdTech Monday, ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, kizibanda ku nsanganyamatsiko ya gahunda yo ’Kongera murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro’.
Mu Rwanda, kwagura uburyo bwo guhuza ibikorwa remezo bikagera no mu Turere tw’ibyaro byashyizwemo imbaraga n’Igihugu hagamijwe guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Nubwo ariko mu Turere tw’Imijyi hari iterambere, usanga mu mashuri yo mu cyaro bagihura n’ibibazo bikomeye mu kubyaza umusaruro ibisubizo biriho mu ikoranabuhanga mu burezi.
Raporo ku burezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, yakozwe na Laterite yagaragaje ko 27% gusa by’amashuri yo mu cyaro ariyo afite murandasi (internet), ugereranije na 75% by’ayo mu Mijyi, bigatuma itandukaniro ry’icyo cyuho cy’ibikorwa remezo rikoma mu nkokora abatabifite mu kugera ku bikoresho byifashishwa higwa ikoranabuhanga.
Iyo raporo igaragaza ko 40% gusa by’amashuri yo mu Turere twa kure atagira ibikorwa remezo bihagije bigatuma atagerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakwifashishwa mu myigirire n’imyigishirize yabo.
Bimwe mu bizaganirwaho mu kiganiro EdTech Monday cyo muri uku kwezi, harimo kurebera hamwe imbogamizi ba rwiyemezamirimo ba EdTech bahura na zo mu kongera murandasi (internet) n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro.
Abazitabira icyo kiganiro, bazarebera hamwe uko ibisubizo ku burezi bukoresheje ikoranabuhanga, byahuzwa kugira ngo bikemure ibibazo byihariye by’amashuri yo mu byaro, cyane cyane ku bijyanye no kubona amashanyarazi na murandasi (Internet).
Bazanaganira kandi ku ruhare mu bufatanye bwa Leta n’abikorera rushobora kugira mu kongera murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro, n’uko ubwo bufatanye bwashimangirwa.
Hari kandi n’uburyo abari mu burezi buteza imbere ikoranabuhanga, bashobora gushyigikira abanyeshuri n’abarimu bo mu cyaro mu bumenyi bukenewe bw’ikoranabuhanga kugira ngo bakoreshe neza murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Bazanaganira ku buryo bushya cyangwa ikoranabuhanga bwagaragaye mu gukemura ibibazo byo kugeza murandasi mu bigo by’amashuri yo mu cyaro, n’uko icyo gikorwa cyashimangirwa kikagera mu Turere twose.
Mu kiganiro EdTech Monday hazanaganirwa ku mategeko cyangwa amabwiriza akenewe mu gushyigikira ishyirwaho rya murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro ndetse n’uruhare rwo kongera murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Abatumirwa bazanaganira ku nkunga cyangwa ibikoresho bisabwa kugira ngo byihutishe kwagura murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro.
Ikiganiro EdTech Monday cyo muri uku kwezi kizatambuka kuri uyu wa Mbere, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space ya X.
Abafite aho bahuriye n’uburezi, abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro, aho musobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho ku buryo bwo kongera murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro.
Ohereza igitekerezo
|