Dr. Rwamucyo yashinjwe kuba umwe mu bavugaga rikumvikana, ahakana ko atari azwi mu Mujyi wa Butare

Dr. Eugène Rwamucyo, ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, mu gihe urubanza rwe rurimo kugana ku musozo, yashinjwe kuba umwe mu bavugaga rikumvikana mu Mujyi wa Butare, ahakana ashimangira ko yari umuntu utazwi bityo kumuhuza n’ubwicanyi bimubabaza.

Dr Rwamucyo Eugene ahakana ibyaha bya Jenoside aregwa
Dr Rwamucyo Eugene ahakana ibyaha bya Jenoside aregwa

Muri uru rubanza, igihe cyose Dr. Rwamucyo yagiye ahabwa ijambo, ngo agire icyo asobanura ku byabaga byavuzwe n’abatangabuhamya ku ruhande rw’abamushinja, ntiyigeze yemera ibyo aregwa, urugero mu rubanza rwabaye tariki 15 Ukwakira 2024, yabwiye urukiko ko ubwo Jenoside yabaga, atari azwi i Butare ndetse ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi bishwe.

Gusa nyuma yabaye nk’uwivuguruza, avuga ko yemera ko yatanze amabwiriza yo gushyingura imibiri yari inyanyagiye mu Mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside, kandi ngo nta muzima washyizwe muri ibi byobo maze asobanura ko iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukumira impumuro mbi.

Mu gusubiza ibyo yari abajijwe, Dr. Rwamucyo yagize ati: “Ntabwo nigeze njya ku marondo, sinigeze njya kuri bariyeri n’imwe, sinari nzwi i Butare, nta muntu waho wari unzi, nta basirikare twari tuziranye. Gushaka kumpuza n’ubwicanyi bwahakorewe birambabaza".

Mu iburanisha ryakurikiyeho tariki 16 Ukwakira 2024, Umutangabuhamya wabaye umushoferi mu kigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuzima, CUSP (Centre Universitaire de Santé Publique de Butare), yagaragaje ko Dr Rwamucyo Eugène n’abandi bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabaye baburanishirizwa mu Rwanda.

Ni Umutangabuhamya wafunzwe imyaka 20 kubera uruhare muri Jenoside yahamijwe n’urukiko. Yagaragaje ko Dr. Rwamucyo yari mu bantu bane bavugaga rikumvikana mu Mujyi wa Butare.

Yasobanuye ko Dr. Rwamucyo ari umwe mu bitabiriye inama yayobowe na Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, yabaye tariki ya 19 Mata 1994. Iyi ni yo yabaye imbarutso y’ubwicanyi bwakorewe muri Butare.

Dr. Rwamucyo yahakanye ko atari mu bavugaga rikumvikaka kuko yari umuntu utari uzwi mu Mujyi wa Butare
Dr. Rwamucyo yahakanye ko atari mu bavugaga rikumvikaka kuko yari umuntu utari uzwi mu Mujyi wa Butare

Umutangabuhamya yasobanuye ko mu gihe ubwicanyi bwari bukomeje, Inama y’Umutekano ya Perefegitura ya Butare ari yo yahaye Dr. Rwamucyo, amabwiriza yo gukura mu Mujyi imibiri y’abiciwe kuri za bariyeri yari ihanyanyagiye, ‘Kugira ngo ibyogajuru bitayifotora’.

Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko ari umwe mu bo Dr. Rwamucyo, yasabye kwica inkomere, kuko ngo nta hantu hahagije hari hahari ho kuzivurira, kandi ngo mu Mujyi wa Butare hoherejwe imodoka nyinshi zo gutwara imibiri.

Ubwo yabazwaga aho imibiri yajyanywe, yasubije atya ati: “Mubibaze uregwa aho yayijyanaga”. Asobanura kandi ko yabonye imashini ebyiri zikora imihanda (Caterpillars), zifashishijwe mu gucukura ibyobo binini byagombaga kujugunywamo abishwe.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ababajwe no kuba yarafunzwe imyaka 20, azira ibyaha yakoreshejwe n’abatangaga amabwiriza barimo Dr. Rwamucyo Eugène.

Yagize ati: “Namaze imyaka 20 muri gereza kandi ntarikoresheje icyaha. Kubona umuntu kuri televiziyo, yarakoze ibi byaha, n’umutimanama we umucira urubanza! Ubwo twakoraga Jenoside, baduhaga amabwiriza, bakadukomera amashyi. Bavuye mu gihugu, bahabwa ubwenegihugu n’ibindi bihugu. Bakwiye gusubizwa mu gihugu bakomokamo”.

Uru rubanza ruri mu cyumweru cyarwo cya kane, ndetse rukaba ruri kugana ku musozo, biteganyijwe ko Ubushinjacyaha buzamusabira ibihano kuwa Mbere w’icyumweru gitaha, mu gihe kuwa Kabiri tariki 29, abunganira Dr. Rwamucyo nabo bazagira icyo bavuga ndetse nawe yongere guhabwa umwanya wo kugira icyo avuga, nyuma y’ibyo yashinjwe n’abatangabuhamya batandukanye, icyo abunganira abaregera indishyi bavuze, ubushinjacyaha igihano bwamusabiye.

Nyuma Inteko iburanisha, urukiko muri rusange ruzajya mu mwiherero, uzavamo umwanzuro w’Urukiko, wemeza niba Dr Eugène Rwamucyo ahamwa n’ibyaha cyangwa ari umwere.

Me Gisagara wunganira aberegera indishyi mu rubanza rwa Dr Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside
Me Gisagara wunganira aberegera indishyi mu rubanza rwa Dr Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside

Muri uru rubanza rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira, humviswe abatangabuhamya batandukanye, ariko by’umwihariko abamushinjaga bakaba bari biganjemo, abamuzi mbere no mu gihe cya Jenoside, abo bavuye muri gereza barangije ibihano byabo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, aho bagiye bagaragaza uruhare rwa Dr Rwamucyo wari umuyobozi, nk’uko bigarukwaho na Me Gisagara Richard, umwe mu bunganira abaregera indishyi.

Me Gisagara akomeza avuga ibyo byaha akurikiranweho, ati: “Icyumweru cya mbere twumvise abatangubuhamya ku mateka y’u Rwanda n’agace bivugwa ko Dr Rwamucyo yakoreye icyaha, icyumweru cya kabiri, hakurikiraho abatangabuhamya bazi ibyo yakoze barimo abenshi bafunzwe bazira ibyaha bya Jenoside, bazi ibyo yakoze ndetse n’ibyo bamwumviseho, nyuma yaho twumvise abarokokeye Jenoside aho yakoreye ibyaha”.

Me Gisagara akomeza avuga ko Dr. Rwamucyo akurikiranyweho icyaha cyo kuba mu gatsiko k’abateguraga Jenoside, icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no kuba icyitso mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Mu buhamya bwatanzwe muri uru rubanza kandi, hagaragajwe amashusho (Video) yerekana abantu bakoze ubushakashatsi kuri Jenoside, ndetse hakaba n’ibibazo azabazwa n’abunganira abaregera indishyi.

Me Gisagara yagize ati: “Tuzamubaza ibijyanye n’ijambo rikarishye yavuze rigaragaza urwango ku batutsi, igihe Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda yazaga gusura kaminuza, tariki 14 Gicurasi mu 1994 yavuze ijambo”.

Si ubwa mbere Dr. Rwamucyo, akurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside, nubwo ubwa mbere urubanza rwabaye adahari, aho Urukiko Gacaca rw’i Ngoma, i Butare mu Ntara y’Amajyepfo, rwari rwaramuhamije ibyaha bya Jenoside, iby’ibasiye inyokomuntu, Gutegura umutwe w’abicanyi bagamije gukora Jenoside, Gutanga ibikoresho byo kwica, Gushimuta abagore n’abakobwa, guhagararira abagombaga gushyingura Abatutsi ari bazima, maze rumukatira igihano cyo gufungwa burundu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka