Nigeria: Impanuka y’indege yahitanye batatu, abandi batanu baburirwa irengero

Muri Nigeria, impanuka y’indege ya kajugujugu yaguye muri Leta ya Port Harcourt, yaguyemo abantu batatu (3) abandi batanu (5) baburirwa irengero nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibijyanye n’indege n’ibyogajuru muri icyo gihugu.

impanuka y'indege ya kajugujugu yahitanye batatu abandi batanu baburirrwa irengero
impanuka y’indege ya kajugujugu yahitanye batatu abandi batanu baburirrwa irengero

Byatangajwe ko iyo ndege yaguye ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, igwa ku ruhande rw’Igihugu cya Nigeria, rukora ku Nyanja ya Atalantika.

Iyo ndege ya kajugujugu ya Sikorsky SK76, yakoreshwaga na Kompanyi ya East Wind Aviation, yari mu rugendo ruva ahitwa Port Harcourt Military Base (DNPM), yerekeza ahitwa i Nuimantan oil rig, ikora impanuka igeze hafi y’Umujyi witwa Finima.

Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe iby’indege, Odutayo Oluseyi yavuze ko muri rusange iyo ndege yari irimo abantu umunani (8), ariko batatu (3) muri bo, bakaba ari bo byahise byemezwa ko bapfuye.

Yavuze ko Ingabo zirimo kugira uruhare mu bikorwa byo gushakisha ababa barokotse hifashishijwe indege ntoya ziguruka ku ntera ngufi.

Ikinyamakuru Anadolu Agency, cyatangaje ko iyo ndege yakoze impanuka yaje yiyongera ku zindi kajugujugu zimaze iminsi zigwa, bigatuma inzobere mu by’indege zo muri Nigeria, zitangira kwibaza ku mutekano wo mu ndege zo muri icyo gihugu, ndetse bahamagarira ubuyobozi bw’indege za gisivili n’iza gisirikare gukurikirana no kuvugurura amabwiriza agamije kongera umutekano mu ndege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.Siko bible ivuga.

majuli yanditse ku itariki ya: 26-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka