Baje kudufasha mu bibazo by’amikoro dufite - Visi Perezida wa Kiyovu Sports

Visi Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports avuga ko amasezerano basinyanye na Gorilla’s Coffee izabaha miliyoni 60 Frw mu gihe cy’umwaka umwe akazabafasha mu bibazo by’amikoro byari bimaze iminsi bibagonga.

Visi Perezida wa kabiri wa Kiyovu Sports Marushimana Ally avuga ko ari amafaranga azabafasha mu bibazo by'amikoro ikipe irimo
Visi Perezida wa kabiri wa Kiyovu Sports Marushimana Ally avuga ko ari amafaranga azabafasha mu bibazo by’amikoro ikipe irimo

Ibi Visi Perezida wa kabiri wa Kiyovu Sports Marushimana Ally yabivuze ku wa 24 Ukwakira 2024 ubwo hamurikwaga ku mugaragaro ubu bufatanye aho yavuze ko iyo ubonye ugufasha cyane cyane iyo uri mu bibazo nk’ibyamikoro bafite ubyishimira kandi ko bizeye ko bizabunganira.

Ati"Ubufatanye twabwakiriye neza kuko ntawanga uza kumufasha,cyane igihe cyose ufite ikibazo ukabona ugufasha ukabona ukubwirira ko muri kumwe urabyishimira ni uko bimeze kuri twe nka Kiyovu Sports kuri ubu bufatanye twagiranye na Gorilla’s Coffee ."

Marushimana Ally yakomeje avuga ko uburyo izi miliyoni 60 Frw,zizatangwa bazabiganira n’uyu muterankunga gusa ko umwaka uzarangira zose zitanzwe.

Ati"Ni miliyoni 60 Frw zizaboneka mu mwaka ubwo ibyo kuganira uko zizaboneka nibyo tuzajya tuganiraho bitewe n’ibibazo ikipe ifite,tukaba twagira ibyo twemeranya."

Umuyobozi Mukuru wa Gorilla's Coffee Donal Murphy yavuze ko bishimiye gukorana na Kiyovu Sports bizeye ko nabo bazayifsha kubona intsinzi
Umuyobozi Mukuru wa Gorilla’s Coffee Donal Murphy yavuze ko bishimiye gukorana na Kiyovu Sports bizeye ko nabo bazayifsha kubona intsinzi

Umuyobozi Mukuru wa Gorilla’s Coffee Donal Mulphy yavuze ko bishimiye ubufatanye bagiranye na Kiyovu Sports nabo biteze ko buzabyarira umusaruro mu bucuruzi gusa bikajyana no kugira umusaruro mwiza w’ikipe babigizemo uruhare.Uyu muyobozi yavuze ko atari asanzwe azi Kiyovu Sports ariko ko mu byumweru bitandatu ,umunani bishize Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iyi kipe(Audace) yaje kumuganiriza ku kuba bakorana nawe akora ubushakashatsi asanga ari ikipe y’amateka.

Uretse kubona uyu muterankunga mushya uzajya wambarwa mu gatuza,Kiyovu Sports kandi iri mu biganiro n’Uruganda rwa Azam rwari rusanzwe rwambarwa aha hantu rwashyizwe ku ikabutura kugira ngo bongere amasezerano ariko bikaba bigikomeje kuko ntaho byari byagera nubwo yashyizwe ku ikabutura.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari bitabiriye uyu muhango
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari bitabiriye uyu muhango

Mu mukino itanu Kiyovu Sports imaze gukina muri shampiyona ya 2024-2025 yatsinzemo umwe itsindwa ine(4) ikaba ifite amanota atatu kuri 15 imaze gukinira.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka