Iran: Israel yagabye ibitero by’indege ku bigo bya gisirikare
Israel yagabye ibitero by’indege ku birindiro by’ingabo za Iran, hagwamo abasirikare bayo babiri hangirika n’ibindi bikorwa remezo bitari byinshi cyane.

Mu itangazo ryanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran ryemeje ko abasirikare bayo babiri baguye mu bitero by’indege byagabwe n’Ingabo za Israel mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ibitero by’indege cyagabye ku birindiro by’Ingabo za Iran, byakozwe mu rwego rwo kwihimura ku gitero Iran yagabye kuri Israel ku itariki 1 Ukwakira 2024.
Gusa, Iran yo yatangaje ko nyuma y’ibisasu byinshi byarashwe na Israel hirya no hino mu Mujyi wa Téhéran, ibyangiritse byangijwe n’ibyo bisasu, atari byinshi cyane nk’uko ibitangazamakuru birimo na Tv5Monde byabitangaje.
Israel yemeje ko yari imaze ibyumweru itegura ibyo bitero mu rwego rwo kwihorera kuri Iran yarashe ibisasu biremereye ku butaka bwayo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2024.
Urwego rushinzwe ubwirinzi bwo mu kirere muri Iran rwo rwemeje ko ibitero bya Israel byibasiye ibigo bya gisirikare mu Ntara za Téhéran n’iz’ahitwa Khouzestan (Mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Iran), ndetse n’ibigo bya gisirikare biri ahitwa Ilam (mu Burengerazuba bw’igihugu).
Ku ruhande rwa Israel, yemeje ko yarangije ibitero yari yateguye muri Iran mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, ariko yongeraho ko ‘Ubutegetsi bwa Iran nibwibeshya bukongera kurasa muri Israel, nayo igomba kuzahita isubiza ikarasa Iran’.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel yagize ati, "Ubutumwa dutanga burasobanutse, abo ari bo bose bagerageza guhungabanya Leta ya Israel, bashaka gukomeza gushyira Akarere mu ntambara nini kurushaho, bazabyishyura ikiguzi kinini”.
Ohereza igitekerezo
|