Undi muntu mushya yanduye icyorezo cya Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu mushya wanduye icyorezo cya Marburg.

MINISANTE, yagaragaje ko uyu muntu mushya wanduye, ari umwe mu bakurikiranwaga, bahuye n’uwari uherutse kwandura.

Kugeza ubu abarimo kuvurwa Marburg ni batatu, ndetse ntawapfuye, mu gihe uyu wanduye yabonetse mu bipimo 97 byafashwe.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abahawe inkingo uyu munsi ari 55, mu gihe inkingo zimaze gutangwa muri rusange ari 1465.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka