Ingemwe z’ibiti Miliyoni 65 zigiye guterwa hirya no hino mu Rwanda
Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund(OAF) uzwi ku izina rya Tubura, batangije gahunda yo gutera ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 65 hirya no hino mu Gihugu.
Muri za pepiniyeri hateguwe ibiti bisanzwe by’ishyamba, ariko hakaba n’ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto n’iby’imitako, bizaterwa hagendewe ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Tera igiti, Ukibungabunge, Urengere Isi."
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko kugeza ubu ubuso bw’u Rwanda bungana na 30% buteyeho amashyamba nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya, ariko ngo irifuza ko buri gace kose mu Gihugu kugera no mu ngo z’abaturage hagomba kuba hateye ibiti.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya, yagize ati "Tuvuze ibiti miliyoni 65 ariko hari n’ibindi bisanzwe bihari, hari ukubungabunga 30% y’ubuso buteweho amashyamba ariko bikongerwa."
Ati "Ubundi muri buri rugo hagombye kuboneka igiti ku buryo ureba Umujyi ukabona urimo amazu ariko harimo n’ibiti byinshi, turashaka u Rwanda rusa n’icyatsi kibisi."
Dr Uwamariya avuga ko kuba imvura y’Umuhindo y’uyu mwaka wa 2024 yaraguye itinze, biterwa n’uko ahenshi nta biti biyikurura, nk’uko n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, gihora kivuga ko imvura iboneka ahantu bitewe n’imiterere yaho yihariye nko kuba hari amashyamba.
Dr Uwamariya yibutsa ko hari n’imihigo y’umuryango isaba buri rugo kuba rufite ibiti bitanu by’imbuto, ikaba ari gahunda icungwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ariko na yo yahurijwe hamwe n’iyo gutera ingemwe z’ibiti miliyoni 65 kuva muri iki gihe cy’umuhindo.
Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund-Tubura mu Rwanda, Belinda Bwiza, avuga ko bishimira kuba bamaze gutera mu Rwanda ibiti miliyoni 100 mu myaka irindwi ishize, ariko ko batarekera aho kuva u Rwanda rukirimo kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Bwiza avuga ko bakomeje gahunda bihaye muri uyu mwaka wa 2024 yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka hamwe n’iby’imbuto bingana na miliyoni 25, aho bakoresha abaturage bakabitera mu mirima yabo.
Bwiza agira ati "Tuzi ko ibiti bifasha kugira ngo haboneke imvura, ariko turashaka ko abahinzi babibonamo inyungu zitandukanye zirimo kubona uduti two gushingirira ibishyimbo, kurumbura ubutaka n’ibindi."
Mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, byo kwishimira ibiti miliyoni 100 byatewe na Tubura, hamwe no gutangiza gahunda yo gutera ibiti miliyoni 65 muri iki gihe cy’umuhindo, abaturage batubura ingemwe z’ibiti bavuze ko izi gahunda zirimo kubavana mu bukene.
Gusa, ngo hakenewe gahunda ihamye yo kurinda no kwita ku biti birmo guterwa kugira ngo ikigero cy’ibyangirika kibe gito, nk’uko uwitwa Nkeragutabara Dede Leonard uri mu bashinzwe kurinda ishyamba ryatewe ku nkengero za Nyungwe abivuga.
Nkeragutabara agira ati "Abaturage bakeneye kwigishwa kwita kuri ibi biti kugeza bikuze, ndetse bakirinda kubitema igihe kitaragera(biteze)."
Nkeragutabara avuga ko iyo hadashyirwaho Ikigo Ultimate Forest Company cyita ku biti byatewe ku nkengero za Nyungwe, Pariki yari kuba yugarijwe bikomeye na ba rushimusi.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko izafatanya na Tubura kumenya ibiti bifite akamaro karenze kurwanya isuri, nko kurumbura ubutaka no kubana neza n’imyaka, ndetse n’ibivamo ibikoresho bitandukanye.
Amashyamba ni kimwe mu bikorwa bizafasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze umwaka wa 2030, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yashyiriweho umukono i Paris mu Bufaransa muri 2015, agamije gusubiza Isi umwimerere w’ubushyuhe budakabije yahoranye mbere y’umwaduko w’inganda mu kinyejana cya 18.
Ohereza igitekerezo
|