Yabinyujije mu gihangano, ashishikariza abantu kuva mu byaha

Umuhanzikazi Celine Uwase yageneye ubutumwa abantu muri iki gihe bagaragara nk’abavuye mu nzira nziza bahozemo, ababwira ko bakwiye guhindura iyo myitwarire mibi bakava mu byaha, ahubwo bakarangwa n’imyitwarire myiza ishimwa n’Imana n’abantu.

Ubutumwa bwe yabunyujije mu ndirimbo nshya yise “Garukira Aho” ikaba ije yiyongera ku zindi ndirimbo amaze gukora zirimo iyitwa “Hana”, “Igitonyanga”, “Umugambi”, “Inzira”, n’iyitwa “Ubwami Bwawe”.

Celine Uwase ari mu bahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batanga icyizere cy'ahazaza
Celine Uwase ari mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batanga icyizere cy’ahazaza

Celine Uwase ni umuhanzikazi usengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, akaba mu buzima busanzwe ari umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga witwa BRAC International uharanira iterambere no kuvana abantu mu bukene by’umwihariko ab’igitsinagore.

Yarangije amasomo ye ya kaminuza muri ULK mu Icungamari mu mwaka wa 2023, akavuga ko muri iyi minsi yiyemeje kongera ingufu mu bikorwa bye bya muzika, ari no muri urwo rwego yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Garukira Aho”. Ni indirimbo ihamagarira abantu kugarukira Imana bakava mu byaha. Yayikoze abifashijwemo na Producer Peter wakoze amajwi, naho Eliel Sando [Eliel Filmz] akora amashusho yayo.

Muri iyo ndirimbo, Celine Uwase hari aho aririmba agira ati: “Dore inka imenya shebuja, indogobe ikamenya urugo rwa shebuja, ariko umwana w’umuntu we ariyobagije ntagishaka kumvira uwamuremye. Garukira aho, garukira aho ugarukire Imana, iracyagutegeye ibiganza, iravuga iti ‘Mwana wanjye nkunda garukira aho ugarukire Imana".

Aya magambo asa n’aboneka muri Bibiliya, ari na ho inganzo yayikuye muri Yesaya 1: 3 havuga ngo "Inka imenya nyirayo, n’indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho".

Celine Uwase ukomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko akora umuziki agamije guhimbaza Imana no kuvuga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo. Yishimira cyane iterambere umuziki ugezeho, aho umuhanzi ategura igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi cyane, bikamwereka ko hari icyo Imana iri gukora mu guhindura abantu binyuze mu muziki.

Aha ni ho ahera asaba abandi bahanzi gukoresha impano zabo mu guhindura umuryango mugari. Ati “Umuhanzi ni ijwi ryumvikana cyane kandi rikumvwa na benshi kuko umuziki ufasha benshi kandi ugakundwa na benshi. Ni yo mpamvu umuhanzi agomba kuririmba ubutumwa bwigisha abantu ndetse agafasha n’Igihugu mu guhugura no kwigisha abaturage bacyo".

Reba indirimbo “Garukira Aho” ya Celine Uwase

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMENI dukunde imana

emanweri yanditse ku itariki ya: 18-11-2024  →  Musubize

Twebwe abantu,hali ibyaha bikomeye tutajya tuvuga,nyamara Imana yaturemye ibifatana uburemere.Ni nabyo byatumye irimbuza umwuzure abantu miliyoni nyinshi ku gihe cya Nowa.Ibyo byaha,byanditse muli bible yawe.Dore bimwe muli ibyo byaha: Nkuko Yakobo 4:4 habyerekana,kwibera mu byisi gusa ntushake Imana,igufata nk’umwanzi wayo.Kandi abantu nyamwinshi niko bameze.Bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana.Kuba mu idini risenga mu buryo budahuje na bible,nabyo ni icyaha gikomeye.Urugero ni abasenga ubutatu,nyamara bible ivuga ko Imana ishobora byose kandi idapfa,ari Se wa Yezu gusa.Bible ivuga ko abantu bose bali mu madini y’ikinyoma,aribo benshi nkuko Yezu yabyerekanye muli Matayo 7,imirongo ya 13 na 13.Imana ivuga ko izabarimbura ku munsi w’imperuka wegereje.

rukera yanditse ku itariki ya: 25-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka