Amashyaka ya Politiki mu Rwanda agira ibirango bitandukanye birimo Ibendera, ibimenyetso ndetse n’intero abarwanashyaka bahuriraho.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga barashimira Umuryango FPR na Chairman wawo, Paul Kagame waciye inkoni zakubitwaga abagore.
Mutagoma Damas, umuturage w’Akarere ka Kayonza, avuga ko mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye atizibagirwa uburyo bajyaga bakaraba kabiri mu cyumweru kubera kuvoma mu manga ahitwa Kimpunu yanataha imisundwe yaba itabariye bakaba aribo bayirya kubera gukoresha amazi y’intaruka y’ikiyaga cya Muhazi.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda, ku wa 6 Nyakanga 2024, ryahuguye abarenga ijana basanzwe bakina uyu mukino.
Nubwo ibikorwa Umukandida Paul Kagame yakoze ari byinshi mu myaka irindwi ishize ayobora Abanyarwanda, Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye biyemeje kongera kumutora kugira ngo akomeze ateze imbere Abanyarwanda ndetse anakomeze kuvugurura Umujyi wa Kigali ku buryo abazajya bawusura bazagira ngo ni Dubai.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ko nibamugirira icyizere bakamutora, azanoza imitangire y’ingurane z’imitungo y’abaturage bimurwa ku (…)
Ikipe ya APR Handball Club yatsinze Police Handball Club ibitego 30-25, mu mukino wa nyuma wa Shampiyona yegukana Igikombe cya Shampiyona yaherukaga 2017, mu mukino wa gatatu wa Shampiyona wabaye kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024 ku kibuga cya Nyamirambo.
Ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego za Leta y’iki gihugu n’abahagarariye ibihugu byabo, bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30. Ni mu birori byuzuye akanyamuneza byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ku nsangamatsiko igira iti (…)
Perezida Paul Kagame yabwiye abatuye mu Karere ka Kayonza ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa kuko ibyo Umuryango FPR-Inkotanyi wanyuzemo byose ukaba ufite aho ugeze ari bo ubikesha.
Abaturage batuye Akarere ka Kayonza baravuga imyato Umuryango FPR-Inkotanyi na Chairman wawo, Paul Kagame bagahamya ko bamwizeye ndetse nta wundi wabayobora akabageza ku iterambere uyu munsi bafite kandi ko biteguye kumutora 100% akazayobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko kutazaba Imbwa bakaba Intare kuko ibihe biri imbere ari ibyabo.
Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yibukije abatuye mu Karere ka Nyagatare ko ariho basohokeye bajya kuba impunzi kandi ari naho binjiriye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Mbabazi Kellen, umugore wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Matimba, yashimiye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, waciye umuco wo guterura abakobwa (Gushakwa ku gahato) bakabana n’abagabo batakundanye ahubwo akabakura ku ruhimbi akabaha amashuri.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yahamagariye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 14, gushyira imbere amahitamo y’ibyiza, kugira ngo mu cyerekezo Igihugu kirimo, bazabe ab’ingirakamaro.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni batuye ahahoze hibasirwa n’ibiza, hakabura ibikorwa remezo byabafasha kubaho neza, baravuga ko nyuma y’uko Paul Kagame yoherejeyo ibikorwa remezo birimo, imihanda, amazi n’amashanyarazi, ibikorwa by’ubuvuzi n’uburezi, basigaye bumva ntawahabimura mu gihe nyamara mbere bifuzaga kuhimuka.
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare ntibaryamye ahubwo baraye mu mihanda baje kwamamaza umukandida Perezida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Uwamariya Marie Claire, wahoze ari Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, umwe mu bakandida Depite mu bagore bahatanira imyanya 30%, aravuga ko mu byamuteye kwiyamamaza ari ugushaka uburyo bwagutse bwo gukomeza gukorera Igihugu afasha abaturage.
Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi hamwe n’andi mashyaka umunani ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, yemeye kuzatumira abaturanyi be bagataramana akazanabagabira.
Nsabimana Eric Zidane ukinira Police FC yavuze yashenguwe n’urupfu rwa myugariro Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] wakiniraga AS Kigali witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu aguye mu kibuga akamira ururimi nyamara yari yagerageje kumutabara.
Ibi Chairman wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yabivugiye mu Karere ka Bugesera, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo hamenyekanya inkuru y’incamugogongo ko myugariro Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga.
Mukabalisa Donatille, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL), avuga ko guhitamo gushyigikira Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, babikoze mu bushishozi, basanga imiyoborere ye myiza yarakuye Igihugu ahakomeye.
Umunyamakuru Divin Uwayo wari umusangiza w’amagambo mu bikorwa byo kwamamaza Chairman wa FPR-Inkotanyi, akaba n’umuturage mu Karere ka Bugesera, yavuze ko umwana wo muri ako Karere yamenyaga gutwara igare ku myaka irindwi gusa kugira ngo abashe kujya kuvoma amazi y’ibirohwa na yo habagaho inkomati (umubyigano).
Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi hamwe n’andi mashyaka umunani bafatanyije ku mwanya w’umukuru w’Igihugu yavuze ko impamvu yahisemo kujya gutura mu Karere ka Bugesera byatewe n’amateka yaho.
Mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’ubutaka buri kwika, nyuma y’uko abaturage babyutse mu gitondo bajya mu mirima yabo babura aho banyura, aho umuhanda wari wamaze kwangirika.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu NCHR yagabiye inka imiryango itanu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye mu Karere ka Ruhango, mu rwego rwo kubafasha kuva mu bwigunge bagakora bakiteza imbere.
Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame n’Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko byabereye mu Karere ka Muhanga kuri Site ya Buziranyoni, ahari hateraniye abanyamuryango benshi ba FPR. Ni ibirori byatangijwe n’akarasisi katangiriye mu Mujyi wa Muhanga.
Mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Kindama, ku kibuga cy’Urwunge rw’amashuri GS Munazi, hahuriye abaturage ibihumbi biganjemo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi n’abo mu yindi mitwe ya politiki ifatanyije na RPF Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, baje kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, Gen Shavendra Silva, uri mu ruzinduko mu Rwanda n’itsinda ayoboye basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, bakirwa na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, banagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Hamaze gutangazwa amabara azifashishwa mu matora ya Perezida n’abadepite azaba ku itariki 14 ku bari mu mahanga n’itariki 15 Nyakanga 2024 ku bari mu Rwanda.
Muri Tanzania, mu Ntara ya Geita, ku buryo butunguranye, mu rubanza rwo kwica abigambiriye, rwaregwagamo uwitwa Zephania Ndalawa, umutangabuhamya wa gatatu muri urwo rubanza yerekanye umucamanza witwa Graffin Mwakapeje, avuga ko ariwe wishe nyakwigendera Thomas Masumbuko.
Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bashaka kongera kuyoborwa nawe, ndetse bamwe bakamufata nk’impano bahawe n’Imana.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ririzeza Abanyarwanda ko nibatora umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza, rizashyiraho nkunganire igamije kubafasha kugura Gaz badahenzwe.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango by’umwihariko abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), banyuzwe n’uko ubuyobozi bwaryo bwafashe icyemezo cyo gushyigikira Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu biyemeza kuzaritora.
Abagore bo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, barashima Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, watumye bagaragaza imbaraga zabo, bagakora bakiteza imbere.
U Rwanda na Korea y’Epfo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 byasinyanye amasezerano ya Miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 1,318 Frw) u Rwanda ruzahabwa na Korea y’Epfo akazakoreshwa mu gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Rwanda.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abasirikare 25 bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubujura no kuba barahunze urugamba mu gihe ingabo za Leta zari zihanganye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Inyanya ubusanzwe ni ikiribwa cy’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu by’umwihariko kuko kiri mu cyiciro cy’ibirinda indwara, ibigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, zirimo ifata udusabo tw’intangagabo (prostate), diyabete n’umutima.
Ku wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024 ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi wo Kwibohora, ibirori byabereye kuri Sitade Amahoro byabayemo n’akarasisi ka Gisirikare nyuma y’imyaka itanu yari ishize kataba.
Tariki ya 04 Nyakanga 1994, tariki ya 04 Nyakanga 2024, imyaka 30 irashize Igihugu kibohowe, Jenoside yakorerwaga Abatutsi irahagarikwa. Uyu munsi wari utandukanye ku bantu bitewe n’ibice by’Igihugu bari baherereyemo. Bamwe bari bihishe Interahamwe ahandi hari urujya n’uruza rw’impunzi zo muri 1959, 1962 n’indi myaka (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe habayeho iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi aho umusaruro w’ubuhinzi wavuye munsi ya toni imwe ku bigori n’umuceri ugera kuri toni eshanu kuri hegitari ndetse n’umukamo w’amata uva kuri litiro 2,000 ugera kuri litiro zirenga 100,000 (…)