Bimwe mu bihugu byo muri Commonwealth mu mugambi wo kwaka Ubwongereza impozamarira z’ubucakara
Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma byo mu muryango Commonwealth w’ibihugu bihuriye ku Cyongereza, barimo kwitegura guhangara Leta y’Ubwongereza no gufatira hamwe ingamba zo gusuzuma ikibazo cy’ubutabera n’impozamarira bigomba guhabwa ibihugu byakorewemo icuruzwa ry’abacakara.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, byo birahamya ko icyo kibazo kitari ku murongo w’ibyigwa mu nama ya 56 igiye guhuza ibihugu bya Commonwealth, kuwa Gatanu 25 Ukwikira, ikabera muri Samoa, igihugu cy’ikirwa kiri mu nyanja ya Pacific.
Hagati aho ariko amakuru yageze kuri BBC aravuga ko hari abahagarariye ibihugu byabo bari mu mishyikirano yo kumvikana uburyo hagomba gukorwa ubundi bushakashatsi, bakabona gutangira ibiganiro bifite ishingiro kuri icyo kibazo gishobora gutuma Ubwongereza bwisanga bugomba kwishyura akayabo k’amamiliyari y’ama pounds.
Frederick Mitchell, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Bahamas, yabwiye BBC ko iyo ikibazo nk’icyo kivuzwe ku mugaragaro, abantu baza baseta ibirenge ariko bikarangira bakiganiriyeho.
Gutanga ubutabera bw’impozamarira ku icuruzwa ry’abacakara bishobora gukorwa mu buryo bwinshi, nk’uko BBC ibivuga. Ibihugu byabigizemo uruhare bishobora gutanga impozamarira z’amafaranga, gusonera imyenda ibihugu, gusaba imbabazi ku mugaragaro, guteza imbere uburezi, kubaka ibigo ndangamurage, gutera inkunga ibikorwa by’ubukungu, n’ubuvuzi bwa rusange.
Inyandiko itari iya burundu y’itangazo ry’iyo nama yageze kuri BBC, iragira iti “Abakuru b’Ibihugu, mu gusaba ko habaho ibiganirompaka ku butabera bw’impozamarira ku Banyafurika bajyanywe bunyago mu bucakara […] bemeranyijwe ko igihe kigeze hakabaho ibiganiro bisobanutse, bidaciye iruhande kandi birimo kubahana bigamije kubaka ejo hazaza hashingiye ku buringanire.
BBC iravuga ko Ubwongereza budakozwa iby’ikibazo cy’ubutabera bw’impozamarira, ariko kugeza ubu burimo kureba uko bwakwemera gushyiramo byibuze ibika bitatu byuzuye bisobanura birambuye icyo Commonwealth ibivugaho.
Ohereza igitekerezo
|