FC Barcelona inyagiye Real Madrid iyisanze iwayo, ihita iyirusha amanota atandatu (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya FC Barcelona yatsindiye Real Madrid iwayo ibitego 4-0, mu mukino wa Classico ya 258, ndetse n’umunsi wa cumi wa shampiyona, watumye iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.
Ni umukino uba utegerejwe na benshi hirya no hino ku Isi, wabereye ku kibuga cy’ikipe ya Real Madrid, yari ifite amanota 24 ku mwanya wa kabiri mbere yawo mu gihe FC Barcelona yari ifite amanota 27.
Mu ntangiriro z’umukino, Real Madrid yatangaga icyizere ko umukino yawutsinda dore ko mu minota 30 ya mbere, yabonyemo uburyo butatu bwahushijwe na Vinicius Jr, Edouardo Camavinga na Kylian Mpappé bose babuhushirije ku ruhande rw’ibumoso umupira bakawutera hanze nyamara bafite umwanya wo gutsinda.
FC Barcelona hagati mu kibuga yari ihafite Marc Casado, Pedri na Fermin Lopez gusa ariko mu gice cya mbere muri rusange ntabwo bagenzuraga neza umupira, ugereranyije na Real Madrid byatumaga ubwugarizi bwayo buhura n’ibibazo by’imipira yasabirwaga kenshi ku mpande na Kylian Mpappé ndetse na Vinicius Jr ba Real Madrid.
Ibi ariko ntabwo byari bivuze ko Barcelone itari kwiharira umupira, kuko yarangije igice cya mbere ifite impuzandengo ya 53% n’amashoti abiri agana mu izamu, mu gihe Real Madrid yari ifite 47% byo kwiharira umupira nta shoti na rimwe rigana mu izamu yagerageje dore ko n’igitego Mbappé yayitsindiye ku munota wa 30 cyanzwe kubera kurarira.
Mu gice cya kabiri habaye ibyo abantu batatekerezaga bigizwemo uruhare n’umutoza Hans Flick wa FC Barcelona. Uyu mugabo igice cya kabiri kigitangira yakuyemo, Fermin Lopez wakinaga nka nomero icumi (10) ashyiramo Frankie de Jong ukina yugarira ariko nanone mu rwego rwo guha umutekano hagati he.
Yahise yegeza imbere Pedri ahita akina nka nomero icumi (10), mu gihe inyuma ye hari Marc Casado. Mu mikinire myiza bari bafite Marc Casado ku munota wa 54, yahaye umupira mwiza rutahizamu Robert Lewandowski wacomotse muri ba myugariro ba Real Madrid, maze atsinda igitego cya mbere mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye nta mupira akozeho ku rubuga rw’amahina.
FC Barcelona yari nziza mu gice cya kabiri bidasanzwe, hagati mu kibuga hatuje bakina neza imipira yageraga imbere, ku munota wa 56 yabonye igitego cya kabiri ku mupira Alejandro Balde, yahinduriye ku ruhande rw’iburyo maze ahagaze hagati ya ba myugariro babiri, Lewandowski atsinda igitego cya kabiri n’umutwe mu izamu rya Andy Lunin.
Real Madrid yari itaratera ishoti rigana mu izamu kugeza ku munota wa 60, yabonye irya mbere ryatewe na Kylian Mpappé arebana n’umunyezamu Inaki Pena, wari ukuyemo umupira wa mbere w’uyu Mufaransa muri itatu igana mu izamu yamukuriyemo, ndetse Real Madrid yabonye yasoje umukino iteye imipira ine igana mu izamu, (Yose yabonetse mu gice cya kabiri).
Ku munota wa 65, umutoza Hans Flick yakoze impinduka z’amayeri akuramo Marc Casado ashyiramo Dani Olmo, byari bivuze ko Pedri asubiye inyuma nka nomero umunani (8) akinana na Frankie de Jong, n’aho Olmo agakina inyuma ya rutahizamu.
Muri rusange FC Barcelona, yagumanye umupira ku ijanisha rya 59% mu gice cya kabiri, yateye amashoti icyenda (9) yarimo atanu (5) agana mu izamu, muri yo ane (4) yagiyemo, ari nayo yabyaye ibitego bine (4). ku ruhande rwa Real Madrid yihariye umupira ku kigero cya 41%, itera amashoti umunani (8), harimo ane (4) agana mu izamu arimo atatu ya Mbappé wenyine yakuwemo n’umunyezamu Inaki Pena.
Real Madrid yari yazanyemo Luka Modric ngo irebe ko hagati hava imipira ijya imbere, FC Barcelona yayikinishaga imipira irimo gusatira byihuse inyuze hagati, byatumye ku munota wa 76, Raphinha ku mupira wari uhaturutse nubundi, awuha Lamine Yamal warobye umunyezamu Andriy Lunin awunyujujije hejuru atsinda igitego cya gatatu, cyari n’icya mbere cye muri uyu mukino w’amateka.
FC Barcelona, akazi yakarangije ku munota wa 84, ubwo Inigo Martinez yahaga umupira Raphinha awurenza umunyezamu atsinda igitego cya kane (4), umukino urangira Real Madrid inyagiwe ibitego 4-0, ndetse Barcelone ihita iyirusha amanota atandatu kuko yagize 30 mu gihe yo ifite 24.
Hanze y’ikibuga naho byari ibicika
National Football League
Ohereza igitekerezo
|