Abafana ba Liam Payne umaze iminsi micye apfuye barakaye
Abafana ba nyakwigendera Liam Payne waririmbaga mu itsinda rya One Direction, bavuze ko barakajwe cyane no kuba hateguwe ikiganiro kuri televiziyo kidasanzwe kivuga ku minsi ye ya nyuma, hatarashira n’iminsi yitabye Imana.

Ku itariki 16 Ukwakira, ni bwo nyakwigendera Liam Payne, umwe mu bari bagize One Direction yitabye Imana ku myaka 31, ahanutse ku rubaraza rw’icyumba cyo muri hoteli y’umuturirwa yari acumbitsemo muri Argentine.
Abakunzi ba One Direction hirya no hino ku isi bashegeshwe n’urupfu rwe, mu gihe ubutumwa bwo kumwunamira bukomeje koherezwa harimo n’ubwa bagenzi be, ari bo Harry Styles, Zayn Malik, Niall Horan na Louis Tomlinson.
Mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Kane, ni bwo Televiziyo yo muri Amerika, ABC, iza gutambutsa ikiganiro kidasanzwe kikanyura no kuri gahunda yitwa Hulu yo kuri murandasi, gifite umutwe ugira uti “Liam Payne’s Final Days” (Iminsi ya nyuma ya Liam Payne).

Icyo kiganiro giherekejwe n’amagambo yo kureshya abarebyi (tagline) agira ati “Drugs, a trashed hotel room, and a deadly fall: How One Direction’s Liam Payne tragically died”. Mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Ibiyobyabwenge, icyumba cya hoteli kijagaraye, gupfa uhanutse: Uko umuririmbyi wa One Direction yapfuye mu buryo buteye kwiheba.
Icyo kiganiro giteguwe hashize iminsi umunani gusa Payne apfuye nyuma yo guhanuka muri etage ya gatatu ku rubaraza rwa hoteli yari acumbitsemo i Buenos Aires muri Argentine.
Mu gihe umuryango n’inshuti za nyakwigendera zikiri mu gahinda, ise akiri muri Argentine aho Payne yaguye, abashinzwe iperereza rishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nabo bakiri mu kazi, icyo kiganiro kidasanzwe kiraza kwerekana abantu ba hafi cyane ya nyakwigendera Payne bavuga ku minsi ye ya nyuma.

Hagati aho umuherwe w’Umwongereza Simon Cowell, utegura amarushanwa ya X Factor yo guteza imbere impano mu kiganiro cyitwa Britain’s Got Talent (BGT), ari nawe wazamuye Liam, biravugwa ko akimara kumva inkuru y’urupfu rwe, ngo yahise ahagarika akazi kubera akababaro, akazasimburwa n’uwitwa Bruno Tonioli nibasubukura amarushanwa kuwa Gatandatu.
Ohereza igitekerezo
|