#AFCON2025Q: Libya yitegura Amavubi, yatewe mpaga ku mukino wayo na Nigeria
Akanama Gashinzwe Imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe y’Igihugu ya Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 wagombaga kuyihuza na Nigeria.
Iki cyemezo kuri uyu mukino wari uw’umunsi wa gatatu w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, mu itsinda rya kane aya makipe ahuriyemo n’u Rwanda na Benin. Cyagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu aho kivuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya, ryahamwe no kutubahiriza ingingo ya 31 mu mategeko y’igikombe cya Afurika ndetse n’iya 82 n’i 151 z’amategeko ngengamyitwarire ya CAF.
Nyuma yo kutubahiriza icyo cyemezo kivuga ko umukino no 87 wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, wagombaga guhuza Libya na Nigeria ukabera Benghazi muri Libya tariki 15 Ukwakira 2024, iki gihugu kiwutakaza ku bitego 3-0 bya Nigeria.
Uretse guhanishwa intsinzwi y’ibitego 3-0 kandi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya, rigomba kwishyura amande y’ibihumbi 50 by’amadorali byishyurwa bitarenze iminsi 60 uhereye umunsi bamenyesherejweho icyemezo.
Byagenze gute kugeza kuri mpaga itewe Libya?
Tariki 13 Ukwakira 2024, nibwo ikipe y’Igihugu ya Nigeria yahagurutse yerekeza muri Libya n’indege yayo bwite yagombaga kugwa mu Mujyi wa Benghazi, ari naho amakipe yombi yagombaga gukinira tariki 15 Ukwakira 2024, ariko ubwo yari mu kirere ibwirwa ko itemerewe kugwa aho yagomba kugwa maze iyoborwa ku kindi kibuga cya Al Abraq mu Bilometero 200 uvuye i Benghazi.
Nyuma yo kugwa kuri icyo kibuga, iyi kipe yamaze amasaha 15 kuri icyo kibuga gifunze, nta murandasi, ntabyo kurya cyangwa kunywa yewe ntanaho kwegeka umusaya kuko abakinnyi ba Nigeria, bagiye bagerageza kuryama ku ntebe zo kuri icyo kibuga bakisegura bimwe mu bikapu bari bitwaje.
Kubura ibyo kurya ntabwo ari uko batari bateguye urugendo ahubwo nibyo bari bitwaye byabanje kubikwa n’abakozi b’ikibuga cy’indege maze babwirwa ko bagiye mu kiruhuko.
Nyuma yo gukorwa ibyo, abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, bavuze ko badashobora gukina umukino ndetse birangira bafashe indege yabazanye, ibasubiza mu gihugu cyabo badakinnye dore ko byageze naho basabwaga kujya mu Mujyi wa Benghazi n’imodoka bagakora urugendo rw’amasaha hafi ane mu modoka nazo zitari zikwiriye ikipe y’Igihugu iyo ariyo yose.
Libya yakoraga ibi byose ivuga ko nayo mu mukino ubanza wari wabereye muri Nigeria, nabo babikozwe bakamara amasaha ku kibuga cy’indege binarangira batsinzwe umukino igitego 1-0.
Guterwa mpaga kwa Libya bivuze ko ubu Nigeria mu itsinda rya kane, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 ari iya mbere n’amanota 10 mu mikino ine, ikurikiwe na Benin ifite atandatu mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu, Libya ikaba iya nyuma n’inota rimwe mu gihe iki gihugu kizasura u Rwanda tariki 14 Ugushyingo 2024 mbere y’uko rwo rusura Nigeria tariki 18 Ugushyingo 2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo peeee!!!!
AMAVUBI AZATSINDA