Uganda: Uwayoboraga inyeshyamba za LRA yakatiwe igifungo cy’imyaka 40

Urukiko rwa Uganda, rwakatiye Thomas Kwoyelo, wari umuyobozi w’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA), igifungo cy’imyaka 40 kubera ibyaha by’intambara.

Thomas Kwoyelo, wari umuyobozi w'inyeshyamba za Lord Resistance Army
Thomas Kwoyelo, wari umuyobozi w’inyeshyamba za Lord Resistance Army

Mu iburanishwa ryo muri Kanama urukiko rwahamije Kwoyelo ibyaha 44 by’intambara birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, gushimuta, kugurisha ibice by’umubiri by’abantu n’ibindi.

Izi nyeshyamba za LRA zizwiho ibikorwa by’ubugome, birimo gufata ku ngufu, gushimuta, ndetse n’ibikorwa by’iyicarubozo.

Thomas Kwoyelo w’imyaka 50, yavuze ko yari umuyobozi wo mu rwego rwo hasi ushinzwe kwita ku bakomeretse, maze agahatirwa kwinjira muri uyu mutwe mu 1987, ubwo yari afite imyaka 12 nyuma yuko inyeshyamba zimushimuse ajya ku ishuri.

Kuva icyo giye nibwo yahise atangira urugendo rwo kwifatanya na LRA, kugeza igihe azamuwe mu ntera ariko aza gukomeza kwita ku barwayi anavura abakomeretse.

Mu 2009 Kwoyelo nibwo yafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu gitero bari bagabweho nyuma yuko izo nyeshyamba zari zimaze kwirukanwa mu Majyaruguru ya Uganda maze zigahungira mu bihugu bitandukanye.

Kwoyelo yaje kugarurwa muri Uganda amaze gukomeretwsa n’amasasu mu nda, afungwa by’agateganyo ariko aza kurekurwa.

Umutwe w’inyeshyamba wa LRA washinzwe mu mpera z’1980 ugamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ubwo wari uyobowe na Joseph Kony, icyo gihe wari ufite ibirindiro mu Majyaruguru ya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka