Sudani: Umutwe wa RSF urashinjwa kwica abantu 50

Abantu 50 biciwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wigometse kuri Leta ya Sudani, Rapid Support Forces (RSF), mu biturage byo muri Leta ya al-Jazira.

Umutwe wa RSF urashinjwa kwica abantu 50
Umutwe wa RSF urashinjwa kwica abantu 50

Ibi byemejwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu, ndetse ibyo bitero by’uyu mutwe ngo byibasiye ibiturage birimo al-Sariha na Azraq ahari kubera imirwano ikaze yatangiye kuwa Gatanu.

Umuryango wegeranya inkunga zo gufasha abibasiwe n’intambara muri Sudani, uvuga ko mu mudugudu wa al-Sariha wonyine, hapfuye abantu 50, abandi 200 barakomereka.

Uyu muryango ukomeza utangaza ko kubera urusaku rwinshi rw’amasasu, abakomeretse batari kubona uburyo bwo kujyanwa kwa muganga. Ikindi kandi ngo kubera ko ntatumanaho rihari biragoye kumenya umubare nyawo w’abapfuye n’inkomere.

Sendika y’abaganga muri Sudani, ku wa Gatanu yari yasabye umuryango w’abibumbye, gutegeka ko haboneka inzira yo kugera ku baturage bibasiwe n’iyi ntambara bari muri iyo midugudu, ndetse bavuga ko RSF irimo gukora Jenoside.

Iyi sendika yagaragaje ko Ingabo z’Igihugu, zidashoboye kurinda umutekano w’abasivili, ndetse amakuru ava mu nzego z’ubuzima avuaga ko ibitaro byinshi muri utwo duce byategetswe gufunga.

Intambara hagati y’Ingabo za Leta n’umutwe wa RSF wigometse, imaze guhitana abantu basaga ibihumbi 150. Abandi babarirwa muri za miliyoni bakuwe mu byabo bahungira mu bice bitandukanye by’Igihugu, abandi bahungir mu bihugu bituranye na Sudani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka