Alyn Sano mu nzira zo kwagurira umuziki we muri Kenya
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano umaze kwamamara nka Alyn Sano, akaba umwe mu b’igitsinagore bahagaze neza, nyuma yo kugirira urugendo muri Kenya mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye, yahamije ko bitazarangirira aho kuko afitanye imishinga itandukanye n’abahanzi bo muri icyo gihugu.

Uyu muhanzi asanga urugendo yagiriye muri icyo gihugu, rwaratumye umuziki we waguka mu gihe gito.
Urugendo Alyn Sano yagiriye muri Kenya, ahamya ko hari byinshi rwamufashije, cyane ko yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we, binyuze mu bihangano bitandukanye afite kugeza ubu.
Mu kiganiro yahaye KT Radio, yavuze ko urwo rugendo rwagenze neza bimufahsa kumenyekanisha umuziki we mu bitangazamakuru bitandukanye, ati, "Nazengurutse ibitangazamakuru bitandukanye menyekanisha imiziki yanjye."
Alyn Sano uherutse gushyira hanze indirimo yise ‘Tamu Sana’, yakomeje avuga ko mu minsi yamaze muri Kenya, asanga rwaraguye umuziki we ndetse bitagarukiye aho kuko hari n’izindi ndirimbo yasize akoreye yo.
Ni urugendo avuga ko abantu badakwiye kumva ko rwarebaga ibikorwa bye gusa kuko yari muri Kenya nanone nk’umuhanzi Nyarwanda.

Nubwo Sano atashatse kwerura ngo akomoze ku bahanzi bo muri Kenya yakoranye na bo ibihangano bitandukanye, yavuze ko icyo abakunzi ba muzika ye bakwiye kwitegura ari ubufatanye bukomeye na bagenzi be bo muri icyo gihugu.
Ati: “Abanyarwanda bitegege ubufatanye bukomeye n’abahanzi bo muri Kenya. Ibikorwa byo babyitegure bizagenda bibageraho gahoro gahoro."
Uyu muhanzi uhagaze neza kugeza ubu, hashize iminis mike asohoye indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika, ‘Tamu Sana’, yavuze ko nk’indirimbo y’urukundo yayikoze mu kugargaza ubuyo abakundana hari igihe batabasha kugaragarizanya uko biyumva mu rukundo barimo.
Alyn Sano yaherukaga kandi gushyira hanze indi ndirimbo yise ‘Head’, ndetse amashusho yayo akaba yarafatiwe muri Kenya.
Reba amashusho y’indirimbo ‘Tamu Sana’ ya Alyn Sano
Ohereza igitekerezo
|