Kayonza: Aborozi barishimira ko bagiye kujya bagemura amata kabiri ku munsi

Aborozi bo mu Mirenge ya Gahini na Mwili mu Karere ka Kayonza, barishimira ko bagiye kujya bagemura n’amata ya nimugoroba ku makusanyirizo yayo bitandukanye na mbere bagemuraga aya mugitondo gusa.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, ashyikiriza abayobozi b'amakoperative ibyangombwa by'imodoka
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, ashyikiriza abayobozi b’amakoperative ibyangombwa by’imodoka

Babitangaje nyuma yo guhabwa imodoka zizajya zifashishwa mu kugemura amata ku ruganda Inyange ruherereye mu Karere ka Nyagatare.

Izi modoka uko ari ebyiri, imwe ifite ubushobozi butwara litiro 5,000 z’amata zikaba zaratanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza n’Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera.

Umuyobozi wa Koperative ya Gahini, Jimmy Kamugisha Nzaramba, avuga ko imodoka bahawe yaje ari igisubizo kuko ubundi iyo bakodeshaga yabatwaraga amafaranga 140,000 ku munsi, umworozi agakatwa amafaranga 20 kuri litiro y’amata.

Avuga ko uretse kuba amafaranga batangaga mu kugeza umukamo wabo ku ruganda ruwubagurira ngo bagiye no kujya bagemura kabiri ku munsi bitandukanye na mbere ikusanyirizo ryakiraga aya mugitondo gusa.

Ati “Urumva tugiye kujya twakira aya nimugoroba, imodoka izinduke iyatwara ku ruganda hanyuma aya mugitondo iyatware ku mugoroba bityo umworozi agemure kabiri ku munsi.”

Umuyobozi wa Koperative y’aborozi ba Mwili bafite ikusanyirizo i Kageyo, Murindabigwi Martin, avuga ko kugeza umukamo wabo ku ruganda Inyange mu Karere ka Nyagatare, batangaga amafaranga 125,000 ku munsi yakatwaga ku mafaranga asigara ku ikusanyirizo.

Imodoka imwe ifite ubushobozi butwara litiro 5,000 z'amata
Imodoka imwe ifite ubushobozi butwara litiro 5,000 z’amata

Avuga ko ayo mafaranga bagiye kuyazigama ku buryo imirimo y’ikusanyirizo izagenda neza kandi n’ibyangiritse bigasanwa hakiri kare kuko bazaba bafite amafaranga.

Agira ati “Bizadufasha kwizigamira ku yo twatangaga ku gukodesha imodoka, tuzareba ayo tuzakoresha ku mavuta y’imodoka n’umushoferi wayo, hanyuma asigaye tuyishyire kuri konti yihariye ajye afasha mu gusana ibyangiritse.”

Bakimara kubona izi modoka, biyemeje kongera umukamo ahanini bishingiye ku kuba barabashije kubona isoko rihoraho, bitandukanye na mbere bahoraga bamburwa na ba rwiyemezamirimo bakoranaga.

Guhera mu mwaka wa 2022, nibwo ikusanyirizo ry’amata rya Gahini mu Murenge wa Gahini n’irya Kageyo mu Murenge wa Mwili, yatangiye kugemura ku ruganda Inyange ndetse batangira no kuzamura umukamo kuko Gahini, bagemura hagati ya Litiro 4,200 na 5,000 bavuye kuri litiro 2,000 mu gihe Kageyo bageze kuri litiro 2,500 bavuye kuri litiro 600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka