Volleyball: Amakipe ya Police VC yongeye gutsinda aya APR VC (Amafoto)

Ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ubwo shampiyona ya volleyball mu Rwanda 2024-2025 yakomezaga hakinwa umunsi wa Kabiri, amakipe ya APR VC abagabo n’abagore ntabwo yorohewe n’aya Police VC.

Police VC yisasiye APR VC
Police VC yisasiye APR VC

Mu mikino ibiri yari iteganyijwe kuri uwo munsi, yagombaga guhuza amakipe y’Igipolisi cy’u Rwanda (Police VC) ndetse n’ay’igisirikare (APR VC), yaje kurangira amakipe ya Police VC ariyo yegukanye itsinzi.

Mu mukino wabanjirije indi, ni uwahuje ikipe ya APR Women Volleyball Club, ibitse igikombe cya shampiyona ndetse n’ikipe ya Police VC yo yaherukaga kwegukana igikombe cyo kwibohora (Liberation Cup).

Wari umukino utegerejwe na benshi
Wari umukino utegerejwe na benshi

Wari umukino wari witezwe na benshi cyane bijyanye nuko aya makipe yombi yari yariyubatse. Ikipe ya APR WVC mu bakinnyi yari yarongeyemo harimo nka Amito Sharon bakuye mu ikipe ya Police VC ndetse na Gaolesetse Lizzy wavuye mu ikipe ya RRA.

Kuruhande rwa Police WVC, yo yari yarongereyemo umukinnyi umwe Ayepoe Sandra ukomoka mu gihugu cya Ghana.

APR VC imbere ya Police VC byayigoye bikomeye
APR VC imbere ya Police VC byayigoye bikomeye

Ikipe ya APR WVC niyo yabanje kwegukana iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18 ya Police, iseti ya kabiri yaje kwegukanwa n’ikipe ya Police WVC, ku manota 25 kuri 22 ya APR WVC. Iseti ya gatatu yaje kwegukanwa na APR WVC ku manota 30 kuri 28 maze Police WVC yegukana iseti ya kane ku manota 25 kuri 20 ya APR WVC.

Iseti ya kamarampaka yaje kwegukanwa na Police VC itsinze ikipe ya APR WVC ku manota 15 kuri 11. Birangira ikipe ya Police WVC yegukanye intsinzi.

Abakunzi ba Volleyball bari baje kwihera ijisho iyi mikino
Abakunzi ba Volleyball bari baje kwihera ijisho iyi mikino

Mu mukino wakurikiyeho wahuje amakipe y’abagabo, ikipe ya Police Volleyball Club yatsinze ikipe ya APR VC amaseti 3-0 (25-21, 25-17, 25-22).

Imikino ya shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu

Dore uko imikino iteye

Abagore:

EAUR WVC vs RRA WVC
WSD WVC vs Kepler WVC

RPN WVC vs REG WVC
EAUR WVC vs GWVC

Abagabo:

RNP VC vs REG VC
EAUR VC vs GVC

Ku cyumweru

Abagore:

APR WVC vs RP Huye WVC
POLICE WVC vs Ruhango WVC

Abagabo:

KVC vs KEPLER VC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka